1
Ezekeiyeli 37:4-5
Bibiliya Yera
BYSB
Arongera arambwira ati “Hanurira aya magufwa maze uyabwire uti ‘Yemwe mwa magufwa yumye mwe, nimwumve ijambo ry'Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo: Dore ngiye kubashyiramo umwuka ngo mubeho.
Compare
Explore Ezekeiyeli 37:4-5
2
Ezekeiyeli 37:6
Ngiye kubateraho imitsi, mbakwizeho inyama kandi mbatwikirize uruhu, mbashyiremo umwuka mubone kubaho, mumenye yuko ndi Uwiteka.’ ”
Explore Ezekeiyeli 37:6
3
Ezekeiyeli 37:3
Maze arambaza ati “Mwana w'umuntu, mbese aya magufwa yabasha gusubira kubaho?” Ndamusubiza nti “Mwami Uwiteka, ni wowe ubizi.”
Explore Ezekeiyeli 37:3
4
Ezekeiyeli 37:1-2
Ukuboko k'Uwiteka kwangezeho ansohora ndi mu Mwuka, aramanura angeza mu kibaya cyari cyuzuyemo amagufwa. Anzengurukana aho yayakikije hose, maze mbona ari menshi cyane muri icyo kibaya, kandi yari yarumye rwose.
Explore Ezekeiyeli 37:1-2
5
Ezekeiyeli 37:7-8
Nuko mpanura uko nategetswe. Ngihanura habaho guhinda, mbona isi itigita, amagufwa araterana igufwa risanga irindi ryaryo. Nuko nitegereje mbona imitsi iyafasheho, maze inyama ziyameraho byoroswa uruhu, ariko nta mwuka wari ubirimo.
Explore Ezekeiyeli 37:7-8