1
Umubwiriza 2:26
Bibiliya Yera
BYSB
Kuko unezeza Imana ari we iha ubwenge no kumenya n'umunezero, ariko umunyabyaha imuha umuruho ngo asarure arunde, abone ibyo guha unezeza Imana. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.
Compare
Explore Umubwiriza 2:26
2
Umubwiriza 2:24-25
Ntakigirira umuntu akamaro kiruta kurya no kunywa, no kunezeresha ubugingo bwe ibyiza bituruka mu miruho ye. Nabonye yuko ibyo na byo biva mu kuboko kw'Imana. None se ni nde wabasha kurya no kwinezeza akandusha?
Explore Umubwiriza 2:24-25
3
Umubwiriza 2:11
Maze nitegereje imirimo yose y'amaboko yanjye n'imiruho yose niruhije nkora, nsanga byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y'umuyaga, kandi nta gifite umumaro kiri munsi y'ijuru.
Explore Umubwiriza 2:11
4
Umubwiriza 2:10
Kandi sinimye amaso yanjye icyo yifuza cyose, nta n'umunezero wose nimye umutima wanjye, kuko umutima wanjye wishimiraga imirimo yanjye yose. Ibyo ni byo byari ingororano z'imirimo yanjye yose.
Explore Umubwiriza 2:10
5
Umubwiriza 2:13
Nuko mbona ko ubwenge buruta ubupfapfa nk'uko umucyo uruta umwijima.
Explore Umubwiriza 2:13
6
Umubwiriza 2:14
Amaso y'umunyabwenge ari mu mutwe we, na we umupfapfa agenda mu mwijima atabona, nyamara nabonye ko amaherezo ya bose ari amwe.
Explore Umubwiriza 2:14
7
Umubwiriza 2:21
kuko habaho umuntu ukorana ubwenge no kumenya n'ubuhanga, nyamara azabisigira utabiruhiye, bibe umurage we. Ibyo na byo ni ubusa, ni ibibi bikomeye.
Explore Umubwiriza 2:21