Imbaraga ze zizaba zikomeye, ariko ntizizaba ari ize ubwe. Azarimbura bitangaje, azabasha ibyo yagambiriye, azarimbura abakomeye n'ubwoko bw'abera. Azagira imigambi ituma abashishwa byose n'uburyarya, kandi azishyira hejuru mu mutima we, azarimbura benshi biraye ndetse azahaguruka kurwanya Umwami w'abami. Ariko azavunagurika nta wumukozeho.