Amagambo ya Amosi, wari umwe mu bashumba b'i Tekowa, y'ibyo yabonye byerekeye ku Bisirayeli, ku ngoma ya Uziya umwami w'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi, umwami wa Isirayeli, hari hasigaye imyaka ibiri cya gishyitsi cy'isi kikaba.
Aravuga ati “Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi rye ari i Yerusalemu, kandi ibyanya by'abashumba bizasigara biganya, n'impinga z'i Karumeli zizuma.”