1
2 Abami 2:9
Bibiliya Yera
BYSB
Bageze hakurya Eliya abwira Elisa ati “Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe.” Elisa aramusaba ati “Ndakwinginze, ndaga imigabane ibiri y'umwuka wawe.”
Compare
Explore 2 Abami 2:9
2
2 Abami 2:11
Bakigenda baganira haboneka igare ry'umuriro n'amafarashi y'umuriro, birabatandukanya. Nuko Eliya ajyanwa mu ijuru muri serwakira.
Explore 2 Abami 2:11
3
2 Abami 2:10
Eliya aramusubiza ati “Uransaba ikiruhije cyane. Icyakora numbona nkigukurwaho birakubera bityo, ariko nutambona si ko biri bube.”
Explore 2 Abami 2:10
4
2 Abami 2:14
Yenda wa mwitero Eliya ataye awukubita amazi, aravuga ati “Uwiteka Imana ya Eliya iri he?” Amaze gukubita amazi, yigabanyamo kabiri amwe ajya ukwayo, ayandi ukwayo. Elisa aherako arambuka.
Explore 2 Abami 2:14
5
2 Abami 2:12
Elisa abibonye arataka ati “Data, data, wabereye Isirayeli amagare n'amafarashi!” Nuko ntiyongera kumubona ukundi. Maze afata umwambaro we awutanyaguramo kabiri.
Explore 2 Abami 2:12
6
2 Abami 2:8
Eliya yenda umwitero we, arawuzinga awukubita amazi yigabanyamo kabiri, amwe ajya ukwayo ayandi ukwayo, bombi bambukira ahumutse.
Explore 2 Abami 2:8
7
2 Abami 2:1
Igihe Uwiteka yendaga kuzamura Eliya ngo amujyane mu ijuru amujyanye muri serwakira, Eliya ahagurukana na Elisa i Gilugali.
Explore 2 Abami 2:1