Kandi nashaka kwirata sinaba umupfu, kuko navuga ukuri. Ariko ndarorereye kugira ngo hatagira untekereza ibiruta ibyo andebana cyangwa ibyo anyumvana.
Kandi kugira ngo ne guterwa kwishyira hejuru kurenze ibikwiriye ni uko nahishuriwe ibikomeye cyane, ni cyo cyatumye mpabwa igishākwe cyo mu mubiri, ari cyo ntumwa ya Satani yo kunkubita ibipfunsi, ngo ne kwishyira hejuru kurenza ibikwiriye.