1
1 Samweli 17:45
Bibiliya Yera
BYSB
Dawidi abwira Umufilisitiya ati “Wanteranye inkota n'icumu n'agacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ry'Uwiteka Nyiringabo, Imana y'ingabo za Isirayeli wasuzuguye.
Compare
Explore 1 Samweli 17:45
2
1 Samweli 17:47
kandi ngo iri teraniro ryose rimenye ko Uwiteka adakirisha inkota cyangwa icumu, kuko intambara ari iy'Uwiteka kandi ari we uzabatugabiza.”
Explore 1 Samweli 17:47
3
1 Samweli 17:37
Dawidi arongera aravuga ati “Uwiteka wandokoye mu nzara z'intare n'idubu, azankiza no mu maboko y'uwo Mufilisitiya.” Nuko Sawuli abwira Dawidi ati “Ngaho genda, Uwiteka abane nawe.”
Explore 1 Samweli 17:37
4
1 Samweli 17:46
Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga, kandi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n'inyamaswa z'inkazi zo mu ishyamba intumbi z'ingabo z'Abafilisitiya, kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana
Explore 1 Samweli 17:46
5
1 Samweli 17:40
Aherako asingira inkoni arayitwaza, yitoraniriza amabuyenge atanu mu kagezi, ayashyira mu ruhago rw'imvumba y'abashumba yari afite, kandi yari afite umuhumetso mu ntoki, nuko yegera Umufilisitiya.
Explore 1 Samweli 17:40
6
1 Samweli 17:32
Dawidi abwira Sawuli ati “Ntihagire ukurwa umutima na we, umugaragu wawe ngiye kurwana n'uwo Mufilisitiya.”
Explore 1 Samweli 17:32