Maze Samweli abwira Sawuli ati “Wafuditse, ntiwumviye itegeko ry'Uwiteka Imana yawe yagutegetse, none Uwiteka aba akomeje ubwami bwawe mu Isirayeli iteka ryose. Ariko noneho ubwami bwawe ntibuzagumaho, Uwiteka amaze kwishakira umuntu umeze nk'uko umutima we ushaka, kandi ni we Uwiteka yashyizeho kuba umutware w'ubwoko bwe, kuko utumviye icyo Uwiteka yagutegetse.”