Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika. Nuko nanjye ndiruka ariko si nk'utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk'uhusha.