1
Intangiriro 50:20
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Inabi mwari mwangiriye, Imana yayihinduyemo ibyiza, kugira ngo imbaga nyamwinshi irokoke, uko mubiruzi none.
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Intangiriro 50:19
Yozefu arabasubiza ati «Nimushyitse umutima mu nda. Mbese murakeka ko ngiye kwishyira mu cyimbo cy’Imana?
3
Intangiriro 50:21
Maze noneho nimushyitse umutima mu nda! Nzabatunga, mwebwe n’abana muri kumwe.» Arabahumuriza, kandi ababwirana umutima utaryarya.
4
Intangiriro 50:17
muzabwire Yozefu muti ’Nyabuneka, babarira bene so igicumuro n’icyaha bakoze. Ni koko, bakugiriye nabi bitavugwa! None, nyabuneka, babarira igicumuro cy’abagaragu b’Imana ya so.’» Nuko Yozefu arizwa n’ayo magambo bamubwiye.
5
Intangiriro 50:24
Yozefu abwira bene se, ati «Dore ngiye gupfa ariko Imana izabatabara maze ibakure muri iki gihugu, ibajyane mu gihugu yasezeranyije indahiro Abrahamu, Izaki, na Yakobo.»
6
Intangiriro 50:25
Nuko Yozefu arahiza bene Israheli, ati «Umunsi Imana yabatabaye muzajyane amagufwa yanjye.»
7
Intangiriro 50:26
Yozefu apfa amaze imyaka ijana na cumi. Bosa umurambo, nuko bawushyira mu isanduku yo guhambamo, mu Misiri.
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo