Yoweli 3
3
1 #
Ibyak 2.17-21
“Hanyuma y'ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n'abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n'abasore banyu bazerekwa.#3.1-5: muri Bibliya Yera ya mbere, iki gice ni 2.28-32, naho ubundi ni igice cya gatatu nk'uko biri mu Ruheburayo. 2Ndetse n'abagaragu banjye n'abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi.
3“Nzashyira amahano mu ijuru no mu isi: amaraso n'umuriro n'umwotsi ucumba. 4#Mat 24.29; Mar 13.24-25; Luka 21.25; Ibyah 6.12-13 Izuba rizahinduka umwijima, n'ukwezi kuzahinduka amaraso, uwo munsi mukuru w'Uwiteka uteye ubwoba utaraza. 5#Rom 10.13 Kandi umuntu wese uzambaza izina ry'Uwiteka azakizwa, kuko i Siyoni n'i Yerusalemu hazaba abarokotse, nk'uko Uwiteka yabivuze, kandi mu barokotse hazabamo abo Uwiteka ahamagara.
Одоогоор Сонгогдсон:
Yoweli 3: BYSB
Тодруулга
Хувилах
Харьцуулах
Хуваалцах
Тодруулсан зүйлсээ бүх төхөөрөмждөө хадгалмаар байна уу? Бүртгүүлэх эсвэл нэвтэрнэ үү
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.