YouVersion Logo
Search Icon

Indirimbo ihebuje 6

6
ABAKWE:
1Mbese uwo ukunda yagiye he,
wowe, gitego mu bakobwa?
Uwo ukunda yaba yerekeye he,
ngo tugufashe kumushaka?
UMUGENI:
2Uwo nkunda yamanutse agana mu busitani bwe,
mu mirima y’ibiti bivamo imibavu,
kuragira mu mirima
no guca indabo z’amalisi.
3Uwo nkunda ni uwanjye, nanjye ndi uwe.
IGISIGO CYA GATANU
UMUKWE:
4Uri mwiza, ncuti yanjye, usa na Tirisa#6.4 usa na Tirisa: ni wo murwa wa mbere w’Ingoma yo mu majyaruguru. Mu gice cy’umutwe wa 6,4–10, umusore arata ko umugeni we ari ihogoza, ko nta we basa, ngo aruta abamikazi bose, n’abakobwa b’abami n’inshoreke zose z’umwami Salomoni (1 Bami 11,3).;
uteye ubwuzu nka Yeruzalemu.
Uteye igitinyiro nk’igitero cy’ingabo.
5Mpisha amaso yawe
kuko antwara umutima.
Imisatsi yawe ni nk’umukumbi w’ihene
zimanuka imanga ya Gilihadi.
6Amenyo yawe arera nk’umukumbi w’intama
iyo zikutse umugezi zimaze kwiyuhagira;
buri ryinyo rijyana n’iryaryo nk’impanga,
kandi nta gihanga kiyabamo.
7Imisaya yawe mu mwenda witwikiriye,
ni nk’akabuto k’itunda basatuyemo kabiri.
8Abamikazi ni mirongo itandatu,
inshoreke ni mirongo inani,
abakobwa bo ntibagira ingano.
9Ariko umwe gusa ni we kanuma kanjye,
ni ikinege kwa nyina.
Uwamwibarutse ni we yatonesheje.
Abakobwa bamubonye bamwita nyaguhirwa,
ndetse n’abamikazi n’inshoreke bamwita igitego,
10bati «Uriya ni nde utungutse nk’umuseke weya,
mwiza nk’ukwezi, waka nk’izuba,
uteye igitinyiro nk’igitero cy’ingabo?»
11Namanutse njya mu busitani bw’ibiti by’ibinyobwa,
kureba imbuto zashibutse mu kabande,
kureba niba umuzabibu warapfunduye,
niba amatunda ari uruyange.
12None sinkimenya iyo nerekeza#6.12 iyo nerekeza: nta bundi buryo bwo guhindura ibikurikiraho kuri uwo murongo, kuko bigomba kuba ari ibyongerewemo. . . .

Currently Selected:

Indirimbo ihebuje 6: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy