YouVersion Logo
Search Icon

Indirimbo ihebuje 5

5
UMUKWE:
1Ninjiye mu busitani bwanjye,
uwanjye umbereye umugeni,
nasoromye imibavu yanjye n’ububani bwanjye,
nariye ikinyagu cyanjye n’ubuki bwanjye,
nanyoye divayi yanjye n’amata yanjye.
Incuti, nimurye, munywe musinde urukundo!
IGISIGO CYA KANE
UMUGENI:
2Nari nsinziriye ariko umutima wanjye uri maso.
Numvise ijwi ry’uwo nkunda, nguwo arakomanze#5.2 nguwo arakomanze: icyo gisigo cya 4 kirasa cyane n’icya 2. Na none ni nijoro, kandi umusore arakomanga ku rugi. Ariko kubera wenda nk’amasonisoni, umukobwa akaba aretse kumukingurira (5.3). Umukobwa yagira ngo yihutiye kujya kumukingurira, agasanga umusore yagiye kera (5.6). Na none akihutira kujya kumushakira mu mugi wose. N’ubwo amara igihe kirekire amushakashaka, amaherezo aramubona (6.2–3). Ni nk’umugani wo kumvisha ko abakundana koko, bazashobora kurenga ibintu byose bishobora kubatandukanya. ati
«Nkingurira, muvandimwe wanjye, ncuti yanjye,
kanuma kanjye, muziranenge wanjye,
kuko umutwe wanjye watonzweho n’ikime,
n’imisatsi yanjye yuzuye ibitonyanga by’ijoro.»
3Mbese ko nari niyambuye ikanzu yanjye,
nayisubizamo nte?
Ko nari noze ibirenge,
nabyanduza nte?
4Uwo nkunda yanyujije ikiganza mu mwenge w’urugi#5.4 mu mwenge w’urugi: ni ukuvuga ko avanaho igikingisho ngo yinjire.,
maze umutima wanjye urashiguka kubera we.
5Jyewe nabyutse ngo nkingurire uwo nkunda,
maze ibiganza byanjye bitonyanga imibavu,
n’intoki zanjye ziyagirana imibavu#5.5 imibavu y’amazi: mbere yo gukingura urugi, umugeni abanza kwitera umubavu, wenda bigatinda cyane. y’amazi
itonyangira ku byuma bikinga urugi.
6Jyewe nakinguriye uwo nkunda,
ariko uwo nkunda yari yakimiranye arigendera.
Nataye umutwe nsanze yagiye;
naramushatse sinamubona,
naramuhamagaye ntiyanyitaba.
7Abarinzi twahuye,
bamwe barara irondo mu mugi,
bankubise barankomeretsa;
banyambuye igishura,
babandi barinda inkike y’umugi.
8Bari b’i Yeruzalemu, ndabibasabye,
nimuhura n’uwo nkunda, muramubwira iki?
Ko nazonzwe nzira urukundo.
ABAKWE:
9Mbese uwo ukunda arusha iki abandi,
wowe gitego mu bakobwa?
Rwose ni iki uwo ukunda arusha abandi,
ngo urinde kutwinginga utyo?
UMUGENI:
10Uwo nkunda ni izuba#5.10 ni izuba: icyo gice kirata uburanga bw’umuhungu ku buryo bukabije, nk’uko babyibwiraga icyo gihe: umusore w’igishongore, w’imisatsi myinshi, n’inzobe icyeye, ufite igikundiro (reba Sawuli, 1 Sam 10,23–24; Dawudi, 1 Sam 16,12; Abusalomu, 2 Sam 14,15–26)., ni inzobe idahanda,
mu bihumbi icumi ni we wagaragara.
11Umutwe we ni nka zahabu iyunguruye,
agasatsi ke kanoze nk’imikindo,
kandi kirabura nk’icyiyone.
12Amaso ye ni nk’ay’inuma ku nkombe y’imigezi,
zoga amata, ntizirenge inkombe.
13Imisaya ye ni nk’akarima kera imibavu,
kakera ibihumura.
Iminwa ye ni indabo z’amalisi,
ivubura imibavu ishashagira.
14Ibiganza bye ni imibumbe ya zahabu,
iharaze amabuye meza y’i Tarishishi.
Umubyimba we ni ihembe ry’inzovu,
ritatse safiri.
15Amaguru ye ni inkingi zera de,
zihagaze ku bitereko bya zahabu iyunguruye.
Uburanga bwe ni Libani nzima,
ni rudasumbwa nk’amasederi!
16Mu kanwa ke ni uburyohere busa,
uko aremye wese atera kwifuza.
Nguwo uwo nkunda, ngiyo incuti yanjye,
bari ba Yeruzalemu.

Currently Selected:

Indirimbo ihebuje 5: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy