YouVersion Logo
Search Icon

Mika 3

3
Abatware b’abagome baburirwa
1Nuko ndavuga nti «Nimuntege amatwi, batware ba Yakobo,
namwe, bacamanza b’inzu ya Israheli!
Si mwebwe se mwagombye kumenya ubutabera,
2mwebwe mwanga icyiza, mugakunda ikibi!
Ngaha muruna abantu ho uruhu,
mugashishimura inyama ku magufa yabo!
3Abo bantu barya inyama z’umuryango wanjye,
bakabunaho uruhu, bakabajanjagura n’amagufa,
bakabacagaguramo uduce nk’inyama
ziri mu cyungo cyangwa mu isafuriya,
4abo bose, ku munsi bazatakambira Uhoraho,
we azabima amatwi!
Koko rero azabahisha uruhanga rwe, kuri uwo munsi,
abitewe n’ibikorwa bibi bakoze.»
Abahanuzi bayobya Israheli na bo baburirwa
5Uhoraho avuze atya ku bahanuzi bayobya umuryango wanjye:
Iyo babonye icyo birira#3.5 icyo birira: byari byemewe rwose kuzanira ituro umuhanuzi, iyo babaga baje kugira icyo bamubaza (reba 1 Sam 9,7–8; 1 Bami 14,3 . . . ). Nyamara Mika we arashinja abo bahanuzi ko bahanura bakurikije gusa agaciro k’ituro bahawe aho kuvuga ukuri: barizeza amahoro n’amahirwe ku babahaye byinshi, naho ku batagize icyo babaha bagatangaza ibyago. batangaza amahoro;
naho utagize icyo abanaga mu kanwa, bagashoza intambara.
6Ni yo mpamvu ijoro rizabagwaho, mwoye kubonekerwa,
mubundikiwe n’umwijima, nta cyo mugihanura;
abahanuzi izuba ribarengeyeho, umunsi ubiriyeho.
7Ubwo abashishozi bazakorwa n’isoni, abapfumu bagwe mu kantu;
bose bipfuke mu maso kuko Imana itabashubije.
8Ariko jyewe, mbikesheje umwuka w’Uhoraho,
nuzuyemo imbaraga, ubutabera n’ubutwari,
kugira ngo ngaragarize Yakobo ubuhemu bwe,
na Israheli icyaha cye.
Mika ahanura isenywa rya Yeruzalemu
9Nimutege amatwi ibi ngibi, batware b’inzu ya Yakobo,
namwe, bacamanza b’inzu ya Israheli;
mwebwe muterwa ishozi n’ubutabera,
mugatoteza icyitwa ubutungane cyose;
10mwebwe mwubakisha Siyoni amaraso,
Yeruzalemu mukayishingira ku bugome#3.10 mukayishingira ku bugome: Mika aritegereza amazu yose y’i Yeruzalemu n’ukuntu yubatse neza, nyamara we ubwo bwiza ntibumushimishije na gato, ahubwo akazirikana rubanda rugufi rwahavunikiye, rukiyuha akuya.!
11Abatware bayo baraca imanza ari uko babonye ruswa,
abaherezabitambo bayo barigishiriza kuronka inyungu,
abahanuzi bayo barahanura ari uko bahawe feza.
Kandi bagatinyuka kwishingikiriza Uhoraho, bavuga bati
«Uhoraho ari muri twe, icyago ntikizatugwirira!»
12Ni cyo gituma Siyoni izahingwa nk’umurima#3.12 Siyoni izahingwa nk’umurima: ni igihano giteye ubwoba gitegereje Yeruzalemu! Koko kandi mu mateka yawo, uwo mugi wakunze guhura n’ibizazane bitagira ingano, wagiye usahurwa kenshi ukanasenywa n’Abanyababiloni, Abagereki kimwe n’Abanyaroma. Kuvuga ko uzahingwa nk’umurima ni ikigereranyo gikabiriza iryo senywa ryawo.,
Yeruzalemu igahinduka amatongo, bitewe namwe,
umusozi wubatseho Ingoro ugapfukiranwa n’ibihuru.

Currently Selected:

Mika 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy