YouVersion Logo
Search Icon

Mika 2

2
Abaryamira abandi#2.1 Abaryamira abandi: kimwe n’abandi bahanuzi bo mu gihe cye (Amosi, Hozeya, Izayi), Mika arashinja abikungahaza ku buryo budahwitse bashikamira rubanda rugufi. Nyamara ubwo bagambirira kugira nabi, bamenye ko n’Imana izirikana igihano kibakwiye (2.1; 2,4).
1Bariyimbire abagambirira kugira nabi,
igihe baryamye bagahimbahimba igikorwa kibi,
bwacya bagahita bagikora, kuko bagifitiye ububasha!
2Bararikira imirima bakayinyaga,
amazu bakayambura bene yo;
nuko bagafata umugabo n’urugo rwe,
bagatwara umuntu n’umurage we.
3Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya:
Nanjye ngambiriye kubatera icyago mutazashobora kwigobotora,
cyangwa ngo mugende mwemaraye,
kuko kizaba ari igihe cy’amakuba.
4Uwo munsi bazabagira iciro ry’imigani,
batere indirimbo y’amaganya, bagira bati
«Katubayeho, turarimbutse!
Umugabane w’umuryango wanjye uranyazwe!
Bitewe n’iki se kugira ngo nywamburwe,
maze abagome bakigabanya amasambu yacu?»
5Ni cyo gituma nta n’umwe muri mwe
uzongera guhabwa umunani mu ikoraniro ry’Uhoraho.
Abahinyura inyigisho z’umuhanuzi#2.5 inyigisho z’umuhanuzi: benshi mu bumvaga Mika banze kwemera inyigisho ze, bakibaza bati «Ashobora ate gutangaza ko Imana izatwoherereza ibyago? Ntishobora na gato kwanga umuryango yitoreye!» Nyamara Mika arabasubiza ati «Ni mwebwe banzi b’uwo muryango mushikamira uko mwishakiye. Ariko se muribwira ko Imana izabakundira gukomeza mutyo?»
6Bamwe baravuga bati «Rekera aho kubara izo nkuru,
kuko ari ubusazi kwemeza ko tuzakorwa n’ikimwaro.
7Ni ko se, umuryango wa Yakobo waba waravumwe?
Uhoraho yaba se atakihangana? Yabasha se gukora atyo?»
— Nyamara amagambo ye agirira neza ugendera mu butungane!
8Naho mwebwe mwafashe umuryango wanjye nk’abanzi banyu;
abavuye mu ntambara bigendera mu mahoro,
mubacuza ibishura byabo bari biteye!
9Mwirukana abagore bo mu muryango wanjye,
mubatesha ingo bakundaga;
abana babo mubambura burundu agaciro nabahaye!
10Nimuhaguruke mugende, si igihe cyo kuruhuka;
kubera ubuhemu bwanyu mwikururiye ukurimbuka,
kandi kukazaba ukurimbuka gukaze!
11Iyaba habonekaga umuntu wiruka inyuma y’umuyaga,
agakwirakwiza ibinyoma agira ati
«Nguhanuriye ko uzagwirizwa divayi n’ibindi bisindisha!»
uwo ni we waba umuhanuzi ukwiriye uyu muryango.
Imana igiye gukorakoranya udusigisigi twa Israheli
12Ngiye kugukorakoranya, wowe Yakobo, uko wakabaye;
ngiye gushyira hamwe udusigisigi twa Israheli!
Nzabakoranyiriza hamwe nk’intama mu kiraro,
cyangwa nk’ishyo riri mu rwuri,
maze bahinduke imbaga nyamwinshi y’abishimye.
13Nguwo abazamutse imbere, ubashakira inzira;
babonye inzira bagera mu irembo basohokeramo:
Umwami wabo abarangaje imbere,
Uhoraho ubwe ari imbere yabo.

Currently Selected:

Mika 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy