YouVersion Logo
Search Icon

Mika 4

4
II. SIYONI ISEZERANYWA IBYIZA
Amahanga yose azakoranira i Yeruzalemu#4.1 azakoranira i Yeruzalemu: ubu buhanuzi tubusanga no muri Izayi 2,2–4, ku buryo nta we ushobora kumenya muri abo bombi uwabuvuze mbere. Nk’uko dukunze kubisanga mu bitabo by’abahanuzi, impanuro nk’izi z’amahirwe akenshi zikurikira ibihano biteye ubwoba. Kuba Imana isezeranya amahirwe umuryango wayo nyuma y’icyago iki n’iki, birashaka kuvuga ko idatindiganya kuwugirira imbabazi, ariko iyo na wo wicujije. Nyamara ubwo buhanuzi buravuga cyane cyane iby’uguhinduka kw’abanyamahanga bazayoboka Imana y’ukuri; icyo gitekerezo cyagiye kigaruka kenshi mu gihe cy’ijyanwabunyago i Babiloni, na nyuma yacyo. Reba na Yer 12,15–16; 16,19–21; Sof 3,9–10; Iz 42,1–4; 45,14–16; 55,3–5; Zak 8,20–23 n’ahandi.
1Hazaba ubwo mu bihe bizaza,
umusozi wubatseho Ingoro y’Uhoraho ushyirwa ejuru,
ukazasumba imisozi yose n’untununga twose,
maze amahanga agahurura awugana.
2Imiryango myinshi izashyira nzira, ivuga iti
«Nimuze tuzamuke ku musozi w’Uhoraho,
tugane Ingoro y’Imana ya Yakobo,
azatwereke inzira ze, maze tuzikurikire.»
Koko, kuri Siyoni ni ho haturuka amategeko,
ijambo ry’Uhoraho rigaturuka i Yeruzalemu.
3Azaca imanza z’ibihugu byinshi,
akiranure amahanga akomeye, ndetse n’aya kure.
Inkota zabo bazazicuramo amasuka,
amacumu yabo bayacuremo imihoro.
Nta hanga rizongera kubangurira irindi inkota,
kandi ntibazongera ukundi kwitoza imirwano.
4Buri muntu azatura mu nsi y’umuzabibu n’umutini we,
kandi nta n’uzongera kumutera intugunda.
Ni ko avuze Uhoraho, Umugaba w’ingabo.
5Nk’uko ibihugu byose biyoboka izina ry’Imana yabyo,
natwe tuzayoboka izina ry’Uhoraho Imana yacu, iteka ryose.
Uhoraho ni umwami i Yeruzalemu
6Uhoraho avuze atya:
Kuri uwo munsi nzakorakoranya abacumbagira,
nshyire hamwe abatannye n’abo nafashe nabi.
7Abacumbagira nzabagira udusigisigi,
abazaba bari kure mbagire ihanga rikomeye.
Uhoraho azababera umwami ku musozi wa Siyoni,
ubu n’iteka ryose.
8Naho wowe, munara w’Ubushyo, musozi w’umwari w’i Siyoni,
ubutware bwa kera bugiye kukugarukira,
ubwami busubizwe umwari w’i Yeruzalemu.
Ububabare n’igobotorwa bya Yeruzalemu
9None se ubu, ni iki gituma uvuza induru?
Ni uko se utagira umwami?
Mbese umujyanama wawe yavuyeho,
ukurizaho gufatwa n’ububabare nk’ubw’umugore uramutswe?
10Hinahinwa n’ububabare, mwari w’i Siyoni,
kandi uboroge nk’umugore uramutswe,
kuko ugiye kuva mu murwa ukajya mu gasozi,
ukazagera ndetse n’i Babiloni.
Aho ni ho Uhoraho azakugobotora,
akakuvana mu nzara z’abanzi.
11Ngaha amahanga menshi yagukoraniyeho, bagira bati
«Nibahahindanye maze tubone n’amaso yacu akaga ka Siyoni!»
12Ibyo babiterwa no kutamenya imigambi y’Uhoraho,
ntibasobanukirwe n’ibitekerezo bye:
yabakoranyirije hamwe nk’imiba y’ingano ku mbuga.
13Haguruka unyukanyuke ingano, mwari w’i Siyoni!
Amahembe yawe nzayahindura ibyuma,
ibinono byawe mbihindure umuringa,
maze uzahonyore amahanga menshi.
Ibyo uzabanyaga kimwe n’ubukungu bwabo,
ubyegurire Uhoraho, Umutegeka w’isi yose.
14None rero itegure kurwana, mwari w’indwanyi;
dore ngaha batugose#4.14 ngaha batugose: birashoboka ko ari igitero Senakeribu yagabye i Yeruzalemu muri 701; nyamara ntiyashoboye kuyigarurira, ndetse aza gusubira iwe icyorezo kimaze gutsemba ingabo ze (reba 2 Bami 18,13 . . .; 19,35–36).,
kandi ucira Israheli imanza baramukoza inkoni ku itama.

Currently Selected:

Mika 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy