YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 22

22
III. IBIKORWA BYA NYUMA BYA YOZUWE
Imiryango yavuye mu burasirazuba bwa Yorudani isubira iwabo
1Nuko Yozuwe ahamagara bene Rubeni, bene Gadi n’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase. 2Arababwira ati «Mwakurikije ibyo Musa, umugaragu w’Uhoraho, yabategetse byose kandi mwumviye ijwi ryanjye mu byo nabategetse byose. 3Mu myaka myinshi no kugeza ubu, ntimwigeze mutererana abavandimwe banyu, ahubwo mwitondeye gukurikiza amategeko y’Uhoraho, Imana yanyu. 4Ubu rero, ubwo Uhoraho, Imana yanyu, yahaye abavandimwe banyu ikiruhuko nk’uko yabibabwiye, mushobora noneho kwisubirira iwanyu, mu gihugu cyanyu mwahawe na Musa, umugaragu w’Uhoraho, hakurya ya Yorudani. 5Gusa, mwitondere gukurikiza amategeko n’amabwiriza ya Musa, umugaragu w’Uhoraho, Imana yanyu: mukunde Uhoraho, Imana yanyu, mugendere mu nzira ze, mwite ku mategeko ye, mumwizirikeho, mumukorere n’umutima wanyu wose n’amagara yanyu yose.» 6Yozuwe abaha umugisha maze arabasezerera; nuko basubira iwabo.
7Musa yari yarahaye kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase umugabane muri Bashani, naho ikindi kimwe cya kabiri cyabo, Yozuwe abaha umugabane wundi mu bavandimwe babo, hakuno ya Yorudani, mu burengerazuba. Igihe Yozuwe yaboherezaga iwabo, na bo yabahaye umugisha. 8Arababwira ati «Musubire iwanyu mujyanye n’ubukire bwinshi n’amatungo menshi, imari, zahabu, umuringa, ubutare n’imyambaro, byose byinshi cyane: iyo minyago y’abanzi banyu rero muyigabane n’abavandimwe banyu.»
Urutambiro rwubatswe hafi ya Yorudani#22.9 urutambiro . . . hafi ya Yorudani: ya miryango itatu yari yahawe iminani mu burasirazuba bwa Yorudani, yiyubakiye urutambiro rwayo, noneho iyo mu burengerazuba ibona ko ari ugusuzugura urw’i Silo, kandi ari rwo yose uko ari cumi n’ibiri igomba guhuriraho. Bibazaga rero niba koko imiryango ya Rubeni na Gadi hamwe n’igice kimwe cya Manase, bashaka kwitandukanya na bo. Nuko babaha igisubizo gififitse, babahakanira ko atari cyo bagamije.
9Bityo bene Rubeni, bene Gadi na kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase baratahuka; basiga abandi Bayisraheli i Silo mu gihugu cya Kanahani, bajya mu gihugu cya Gilihadi, mu gihugu cyabo bahaweho umunani nk’uko byategetswe n’Uhoraho atumye Musa. 10Bagera batyo ku Ruziga rw’amabuye ruri hafi ya Yorudani, mu gihugu cya Kanahani, maze bene Rubeni, bene Gadi na kimwe cya kabiri cya bene Manase bahubaka urutambiro, ku nkombe ya Yorudani, urutambiro rutagira uko rusa. 11Abayisraheli kandi baza kumva bavuga ngo «Bene Rubeni, bene Gadi na kimwe cya kabiri cya bene Manase bubatse urutambiro mu gihugu cya Kanahani, ku ruziga rw’amabuye ruri hafi ya Yorudani, mu ruhande rwacu.» 12Bakibyumva, Abayisraheli bose bakoranira i Silo, ngo babatere.
13Nuko Abayisraheli bohereza Pinehasi, umuhungu w’umuherezabitambo Eleyazari, kuri bene Rubeni, bene Gadi no kuri kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase mu gihugu cya Gilihadi. 14Yari aherekejwe n’abakuru b’imiryango cumi, umukuru umwe muri buri muryango w’Abayisraheli, buri muntu akaba yari umutware mu muryango wabo, uko imiryango y’Abayisraheli yanganaga. 15Bagera kuri bene Rubeni, bene Gadi no kuri kimwe cya kabiri cy’umuryango wa bene Manase, mu gihugu cya Gilihadi, maze barababwira bati 16«Nimwumve uko ikoraniro ryose ry’Uhoraho rivuga: Ubwo buhemu ni ubw’iki mugirira Imana ya Israheli, mukaba uyu munsi mwitandukanyije n’Uhoraho, mwiyubakira urutambiro kandi mukanamwigomekaho? 17Igicumuro cy’i Pewori#22.17 Igicumuro cy’i Pewori: reba Ibar 25,1–17; Ivug 4,3. ntikiduhagije se? Nta bwo turagihonoka kugeza uyu munsi, n’ubwo ikoraniro ry’Uhoraho ryaguweho n’icyago bwose! 18None namwe, uyu munsi mwitandukanyije n’Uhoraho! Mwigometse kuri Uhoraho uyu munsi, ejo ni we uzarakarira ikoraniro ryose rya Israheli. 19Niba rero musanze igihugu cyanyu cyarahumanye, nimugaruke mu gihugu cy’Uhoraho, ahari Ingoro ye, muhabwe amasambu muri twe, ariko mureke kwigomeka kuri Uhoraho, cyangwa se ngo mutwivumbureho mwubaka urundi rutambiro, iruhande rw’urutambiro rw’Uhoraho, Imana yacu. 20Ni ko se ye, ubwo Akani mwene Zerahi ahemutse agakora ibizira, uburakari bw’Uhoraho ntibwagurumaniye umuryango wose wa Israheli? Si we wenyine rero ikosa rye ryahitanye!»
21Bene Rubeni, bene Gadi na kimwe cya kabiri cy’umuryango wa bene Manase basubiza abatware b’imiryango y’Abayisraheli, bagira bati 22«Uhoraho, Imana isumba izindi zose, arabizi kandi na Israheli ibimenye! Niba ari ubwigomeke, bikaba ubuhemu ku Uhoraho, uyu munsi ntimudukize. 23Niba twariyubakiye urutambiro kugira ngo twitandukanye n’Uhoraho, kandi niba ari ukuhatambira ibitambo bitwikwa, iby’ubuhoro cyangwa se andi maturo, Uhoraho arabitubaze! 24Si ibyo! Ahubwo twabitewe n’umutima uhagaze wo kwibaza tuti nk’ejo abahungu banyu batubajije bati ’Muhuriye he n’Uhoraho, Imana ya Israheli? 25Hagati yacu namwe, bene Rubeni, na bene Gadi, Uhoraho yahashyize Yorudani ngo itubere urugabano. Nta ruhare na ruto mufite kuri Uhoraho!’ Bityo abahungu banyu bazatume abacu badatinya Uhoraho.
26Twigiriye inama rero tuti ’Dukwiye kubaka uru rutambiro, rutagenewe ibitambo bitwikwa cyangwa andi maturo, 27ahubwo ngo rube ikimenyetso hagati yacu namwe no hagati y’urubyaro rwacu, kigaragaza ko Uhoraho ari we dusenga, dutura ibitambo bitwikwa, ibitambo by’ubuhoro mu Nzu ye.’ Twagenjeje dutyo rero kugira ngo ejo abahungu banyu batazavaho babwira abacu ngo ’Nta ruhare mugira kuri Uhoraho.’ 28Twaribwiye tuti ’Ejo nihagira utuvugisha atyo, ari twe cyangwa urubyaro rwacu, tuzamusubiza ngo: Banza witegereze urutambiro rw’Uhoraho ababyeyi bacu bubatse, n’uko ruteye! Urasanga atari urw’ibitambo bitwikwa cyangwa andi maturo, ahubwo ari nk’intangamugabo hagati yacu namwe . . . ’ 29Hehe n’igitekerezo cyo kwigomeka kuri Uhoraho no kwitandukanya n’Uhoraho uyu munsi, twubaka urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, amaturo n’ibindi bitambo, aho kubiturira ku rutambiro rw’Uhoraho, Imana yacu, ruri imbere y’Ingoro ye!»
30Umuherezabitambo Pinehasi, abakuru b’imiryango n’abatware b’imiryango y’Abayisraheli, bamaze kumva ayo magambo ya bene Rubeni, bene Gadi na bene Manase, arabashimisha. 31Nuko Pinehasi, mwene Eleyazari umuherezabitambo, abwira bene Rubeni, bene Gadi na bene Manase, ati «Ubu noneho tumenye ko Uhoraho ari muri twe, ubwo mutahemukiye Uhoraho muri ibyo. Bityo, mukarokora Abayisraheli ikiganza cy’Uhoraho.»
32Pinehasi, mwene Eleyazari umuherezabitambo, n’abakuru b’imiryango basezera kuri bene Rubeni na bene Gadi, bava mu gihugu cya Gilihadi, bagaruka mu gihugu cya Kanahani basanga abandi Bayisraheli, babatekerereza iby’urugendo rwabo. 33Abayisraheli birabashimisha, maze basingiza Imana, bareka batyo gutera no kurimbura igihugu cya bene Rubeni na bene Gadi. 34Bene Rubeni na bene Gadi bita urutambiro izina rya . . . #22.34 izina rya . . . : izina ry’urwo rutambiro ntiryatugezeho; abandukuye ibi kera bararangaye, bararisimbuka. Ariko ntidushidikanya ko ryarenguriraga kuri aya magambo «intangamugabo» cyangwa «ihamya», bagira bati «Ni intangamugabo muri twe, ko Uhoraho ari we Mana.»

Currently Selected:

Yozuwe 22: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy