YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 23

23
Yozuwe araga Abayisraheli
1Hari hashize igihe kirekire Uhoraho amaze guha Israheli ikiruhuko, no kuyikiza abanzi bayo bose bayikikije. Yozuwe yari amaze gusaza, ageze mu zabukuru; 2nuko ahamagaza Israheli yose, abakuru b’imiryango, abatware, abacamanza n’abayobozi b’imirimo, maze arababwira ati «Dore ndashaje kandi ngeze mu zabukuru. 3Mwiboneye ubwanyu ibyo Uhoraho, Imana yanyu, yagiriye ibi bihugu byose kubera mwe; koko ni we, Uhoraho, Imana yanyu, yabarwaniriye! 4Nimurebe uko nagabanyije imiryango yanyu ibi bihugu byose, byaba iby’amahanga natsinze, byaba iby’amahanga asigaye, kuva kuri Yorudani kugeza ku Nyanja Nini, mu burengerazuba. 5Ayo mahanga, Uhoraho, Imana yanyu, ubwe azayabigirizayo abanyage ibyabo imbere yanyu, kugeza ubwo muzaba mwigaruriye ibihugu byabo, nk’uko Uhoraho, Imana yanyu, yabibabwiye.
6Murakomere rero kandi mwitondere gukurikiza ibyanditswe byose mu gitabo cy’Itegeko rya Musa, nta guteshuka ngo muce iburyo cyangwa ibumoso. 7Ntimukagendererane n’abo banyamahanga basigaye muri mwe, ntimukagire icyo musaba imana zabo, ntimukarahire mu izina ryazo, ntimukazikorere kandi ntimukazipfukamire. 8Ahubwo nimwizirike kuri Uhoraho, Imana yanyu, nk’uko mwabigenjeje kugeza ubu; 9ni cyo cyatumye Uhoraho anyaga imbere yanyu amahanga menshi kandi akomeye, kandi nta n’umwe wigeze abananira kugeza ubu. 10Umwe muri mwe yirukanaga igihumbi muri bo, kuko ari Uhoraho, Imana yanyu, wabarwaniriraga nk’uko yabibasezeranyije. 11Mwebwe rero ubwanyu, murimenye kandi mukunde Uhoraho, Imana yanyu.
12Ariko nimwitandukanya na we, mukifatanya n’abo banyamahanga basigaye muri mwe, nimushyingirana, mukagendererana, 13mumenye neza ko Uhoraho, Imana yacu, atazakomeza kubimura imbere yanyu, ahubwo ayo mahanga azababera nk’urushundura n’umutego, cyangwa se nk’ikiboko kibakubita mu mbavu, n’amahwa abamena amaso, kugeza ubwo muzashira kuri ubu butaka bwiza mwahawe n’Uhoraho, Imana yanyu.
14Dore ubu ndigendeye nk’uko ibintu byose byo ku isi bishira, ariko mwe, mumenye n’umutima wanyu wose n’amagara yanyu yose, ko nta kantu na kamwe katujujwe mu masezerano yose meza Uhoraho, Imana yanyu, yabagiriye. 15Nuko rero, nk’uko amagambo yose y’akataraboneka Uhoraho, Imana yanyu, yababwiye yakurikijwe, ni na ko Uhoraho azakurikiza amagambo ye mabi yose, kugeza ubwo muzaba mwashize kuri ubu butaka bwiza, Uhoraho, Imana yanyu, yabahaye. 16Koko, nimwica Isezerano ry’Uhoraho, Imana yanyu, Isezerano mwagiranye, maze mugakorera ibigirwamana kandi mukabipfukamira, uburakari bw’Uhoraho buzabagurumanira, bubamarire muri iki gihugu cyiza yabahaye.

Currently Selected:

Yozuwe 23: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy