YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 21

21
Imigi y’Abalevi
1Abakuru b’umuryango w’Abalevi basanga umuherezabitambo Eleyazari, Yozuwe mwene Nuni, n’abakuru b’inzu z’imiryango y’Abayisraheli. 2Bababwirira i Silo mu gihugu cya Kanahani, bati «Uhoraho, abitumye Musa, yategetse ko muduha imigi yo kubamo, n’imirima rusange kubera amatungo yacu.» 3Nuko ku minani yabo, Abayisraheli baha Abalevi iyi migi ikurikira n’imirima rusange yayo, uko Uhoraho yabitegetse.
4Ubufindo bwerekanye amazu ya bene Kehati: nuko mu Balevi igice cya bene Aroni umuherezabitambo bahabwa imigi cumi n’itatu ivuye mu munani w’umuryango wa Yuda, mu wa Simewoni, no mu wa Benyamini. 5Abandi bahungu ba Kehati bahawe n’ubufindo imigi cumi ivuye mu munani w’umuryango wa Efurayimu, mu wa Dani, no mu w’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase. 6Bene Gerishoni bahawe hakoreshejwe ubufindo imigi cumi n’itatu muri Bashani ivuye mu munani w’umuryango wa Isakari, mu wa Asheri, mu wa Nefutali no mu w’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase. 7Bene Merari, ukurikije amazu yabo, babonye imigi cumi n’ibiri yo mu munani w’umuryango wa Rubeni, mu wa Gadi no mu wa Zabuloni. 8Abayisraheli bahaye Abalevi iyo migi n’imirima rusange yayo, bakoresheje ubufindo, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse, abitumye Musa.
9Mu muryango wa Yuda no mu muryango wa Simewoni batanze iyi migi ikurikira. 10Bene Aroni, mwene Kehati, wa Levi, begukanye umugabane wa mbere. 11Bahawe Kiriyati‐Haruba, ari yo Heburoni yo mu misozi ya Yuda, hamwe n’imirima rusange iyikikije; Haruba uwo yari se wa Anoki. 12Ariko imirima y’uwo mugi n’imidugudu yawo byahawe Kalebu, mwene Yefune. 13Bene Aroni umuherezabitambo, bahawe Heburoni, wa mugi w’ubuhungiro bw’umwishi, n’imirima rusange yayo, banahabwa Libuna n’imirima rusange yayo, 14Yatiri n’imirima rusange yayo, Eshitenowa n’imirima rusange yayo, 15Holoni n’imirima rusange yayo, Debiri n’imirima rusange yayo, 16Hayini n’imirima rusange yayo, Yuta n’imirima rusange yayo, Betishemeshi n’imirima rusange yayo: yose hamwe ni imigi cyenda yafashwe ku munani w’iyo miryango yombi.
17Mu muryango wa Benyamini batanze iyi migi: Gibewoni n’imirima rusange yayo, Geba n’imirima rusange yayo, 18Anatoti n’imirima rusange yayo, Alimoni n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. 19Imigi yose hamwe abaherezabitambo bene Aroni bahawe, ni cumi n’itatu n’imirima rusange yayo.
20Amazu y’Abalevi bene Kehati bandi, ubufindo bwayahesheje iyi migi yo mu muryango wa Efurayimu: 21Sikemu, wa mugi w’ubuhungiro bw’umwishi uri mu misozi ya Efurayimu n’imirima rusange yayo, Gezeri n’imirima rusange yayo, 22Kibisayimu n’imirima rusange yayo, Betihoroni n’imirima rusange yayo: iba imigi ine.
23Mu muryango wa Dani batanze iyi migi: Eliteke n’imirima rusange yayo, Gibetoni n’imirima rusange yayo, 24Ayaloni n’imirima rusange yayo, Gatirimoni n’imirima rusange yayo: iba imigi ine.
25Kuri kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase, batanze Tanaki n’imirima rusange yayo, Gatirimoni n’imirima rusange yayo: iba imigi ibiri. 26Imigi yose hamwe bene Kehati bandi bahawe ni icumi n’imirima rusange yayo.
27Bene Gerishoni bo mu mazu y’Abalevi bahawe Golani ho muri Bashani, wa mugi w’ubuhungiro bw’umwishi, mu gice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, bahabwa na Beshitera, n’imirima rusange y’iyo migi yombi. 28Mu muryango wa Isakari bahawe Kishyoni n’imirima rusange yayo, Daberati n’imirima rusange yayo. 29Yarimuti n’imirima rusange yayo, Eniganimu n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. 30Mu muryango wa Asheri bahawe Misheyali n’imirima rusange yayo, na Abidoni n’imirima rusange yayo, 31Helikati n’imirima rusange yayo, Rehobi n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. 32Mu muryango wa Nefutali bahawe Kedeshi ho muri Galileya, wa mugi w’ubuhungiro bw’umwishi, n’imirima rusange yayo, Hamotidori n’imirima rusange yayo, Karitani n’imirima rusange yayo: iba imigi itatu. 33Imigi yose hamwe y’Abagerishoni, nk’uko amazu yabo angana, ni cumi n’itatu n’imirima rusange yayo.
34Abalevi bandi bo mu nzu ya bene Merari bahawe ku mugabane w’umuryango wa Zabuloni: Yokineyamu n’imirima rusange yayo, Karita n’imirima rusange yayo, 35Dimina n’imirima rusange yayo, Nahalali n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. 36Ku mugabane w’umuryango wa Rubeni bahawe Beseri, wa mugi w’ubuhungiro bw’umwishi, n’imirima rusange yayo, Yahasi n’imirima rusange yayo, 37Kedemoti n’imirima rusange yayo, Mefati n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. 38Ku mugabane w’umuryango wa Gadi bahawe Ramoti ya Gilihadi wa mugi w’ubuhungiro bw’umwishi, n’imirima rusange yayo, Mahanayimu n’imirima rusange yayo, 39Heshiboni n’imirima rusange yayo, Yazeri n’imirima rusange yayo: iba imigi ine. 40Imigi yose hamwe ubufindo bwahesheje bene Merari, mu bandi Balevi, bakurikije amazu yabo, ni imigi cumi n’ibiri.
41Rero imigi y’Abalevi rwagati mu gihugu cy’Abayisraheli, yose hamwe ni mirongo ine n’umunani, n’imirima rusange yayo. 42Buri mugi wari ukikijwe n’imirima rusange yawo; ni ko byari bimeze kuri iyo migi yose.
43Uhoraho aha Israheli igihugu cyose yari yararahiriye abasekuruza babo ko azabaha; barakigarurira, baragitura. 44Uhoraho abaha ikiruhuko ku mpande zose, nk’uko yari yarabisezeraniye abasekuruza babo. Nta n’umwe mu banzi babo washoboye kubananira, Uhoraho abegurira abanzi babo bose. 45Mu masezerano yose meza Uhoraho yabwiye umuryango wa Israheli, nta na rimwe ryapfuye ubusa; yose yarujujwe.

Currently Selected:

Yozuwe 21: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy