YouVersion Logo
Search Icon

Izayi 3

3
Ubutegetsi budafashe i Yeruzalemu#3.1 i Yeruzalemu: Izayi arahanura ibyago bigiye kuzagwirira umurwa mukuru: inzara izatera, habure n’umutegetsi wo kubahiriza umutekano, ngo agarure amahoro (3.1–7). Koko rero, Yeruzalemu yaracumuye (3.8–12), ikaba ari yo mpamvu Imana igomba kwiyizira (3.13–15).
1Dore Nyagasani, Imana, Umugaba w’ingabo,
azima Yeruzalemu na Yuda inkunga iyo ari yo yose,
abime icyitwa umugati n’amazi cyose,
2abagomwe intwari n’umutabazi, umucamanza n’umuhanuzi,
umupfumu n’umukuru w’umuryango,
3umukuru w’ingabo n’umunyacyubahiro,
umujyanama, umunyabukorikori n’umuhanga mu by’ubushitsi.
4Nzabaha abasore#3.4 Nzabaha abasore: abahanga benshi bakeka ko ibi byanditswe ahagana mu mwaka wa 735, igihe Akhazi yimitswe akiri umusore w’ingimbi. ho abatware,
bazategekwe n’abana bato!
5Abantu bazagirirana nabi, umwe arenganye undi,
umwana akangaranye umusaza,
umutindi asuzugure umunyacyubahiro.
6Umuntu azafata umuvandimwe wo mu nzu ya se, agira ati
«Ubwo wowe ufite umwambaro, utubere umutware,
n’aya matongo abe ari wowe uyategeka!»
7Nuko undi azatere hejuru ati
«Sinshoboye kubabera umukiza,
iwanjye nta mugati, nta n’umwambaro:
ntimushobora rero kungira umutware wa rubanda!»
8Yeruzalemu iradandabiranye, naho Yuda iratembye.
Amagambo n’ibikorwa byabo bibangamira Uhoraho,
bigasuzuguza ikuzo rye.
9Imisusire yabo ni yo ibashinja,
beruye ibyaha byabo nka Sodoma, ntibakibihisha.
Nibigorerwe! Bo bikururiye amakuba.
10Nimuvuge muti «Intungane irahirwa,
kuko izanezezwa n’imbuto z’ibikorwa byayo;
11umugome agushije ishyano,
kuko azahanwa hakurikijwe ibikorwa bye.»
12Muryango wanjye, urenganywa n’umwana,
ugategekwa n’abagore#3.12 ugategekwa n’abagore: kubera ko umwami yari akiri muto, nyina n’abandi bagore b’ibyegera bamujyaga mu matwi, na we akabumvira.!
Muryango wanjye, abagutegeka barakuyobya,
bakakunyuza inzira itaboneye!
13Uhoraho arahagurutse ngo ace urubanza,
arahagaze ngo ashinje amahanga.
14Uhoraho agiye gucira imanza
abakuru n’abatware b’umuryango we:
«Ni mwebwe mwayogoje umuzabibu murawutsemba,
kandi mubitse mu mazu yanyu, imicuzo y’abakene.
15Ni iki gituma mushikamira umuryango wanjye,
kandi mukanyukanyuka abakene?»
Uwo ni Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze.
Abagore b’abibone b’i Yeruzalemu#3.15 Abagore . . . b’i Yeruzalemu: Izayi arihanangiriza abagore b’abakungu kandi b’abibone batita ku bakene: igihano gikomeye kirabategereje (bazajyanwa bunyago). Birashoboka kandi ko imwe n’imwe muri iyo mitako umuhanuzi avuga yari impigi, cyangwa se inzaratsi bya gipagani.
16Uhoraho avuze atya:
Kubera ko abakobwa b’i Siyoni bishyize ejuru,
bakagenda bagamitse amajosi, bica amaso,
kubera kugendera ikimero, bacinya amayugi
bambaye ku maguru yabo,
17Nyagasani azateza ibihushi imitwe y’abakobwa b’i Siyoni,
maze bimyore uruhanga rwabo.
18Uwo munsi, Nyagasani azabambura imirimbo yose: amayugi, inigi n’ibirezi, 19amasaro, ibitare n’ibitambaro byo mu mutwe, 20ingori n’imikufi, imikandara iboshye, imyeko n’impigi, 21impeta zo ku ntoki n’izo ku zuru, 22imyambaro y’umunsi mukuru, ibishura, imyitero n’amasakoshi, 23indorerwamo, amashati y’ubwoya, udutambaro bazinguriza ku mutwe n’amakamba.
24Umubavu uzasimburwa n’umunuko, umweko uhinduke umugozi,
ahari inweri hazaba ibiharanjongo,
imyenda inyerera isimburwe n’ibigunira,
ahari uburanga hahinduke inkovu y’icyasha.
Abapfakazi b’i Yeruzalemu
25Abagabo bawe bazamarwa n’inkota,
intwari zawe zigwe ku rugamba.
26Inkike zawe zizacura imiborogo, ziganye,
kandi muri ubwo butindi, uzicare mu mukungugu.

Currently Selected:

Izayi 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy