YouVersion Logo
Search Icon

Izayi 4

4
1Uwo munsi, abagore barindwi bazihambira ku mugabo umwe, bamubwira bati «Tuzatungwa n’ibikorwa byacu, tuniyambike, ariko nibura dushobore kwitirirwa izina ryawe; udukureho ikimwaro.»
Udusigisigi twa Yeruzalemu
2Kuri uwo munsi, umumero w’Uhoraho#4.2 umumero w’Uhoraho: igihano ariko kizakurikirwa n’imbabazi: abazaba barokotse, Izayi arabagereranya n’umumero ushibuka ku gishyitsi, ukongera kuba igiti cyiza. Abahanuzi bakunze kugaruka kuri iki gitekerezo cy’agasigisigi k’abahonotse; urugero: Am 5,15; Iz 10,19–22; 11,11; 11,16 . . .; Mik 2,12; 5,2–7; Yer 23,3; 31,7; 40,15 n’ahandi henshi. uzaba icyubahiro n’ikuzo,
imyaka izera mu gihugu,
izatere ishema n’ubwema udusigisigi twa Israheli.
3Nuko abarokotse b’i Siyoni,
n’imponoke za Yeruzalemu bitwe intungane;
abo bose bazandikwe i Yeruzalemu,
kugira ngo babashe kubaho.
4Ubwo Uhoraho azamara guhanagura ubwandu bw’abakobwa b’i Siyoni,
akuhagira Yeruzalemu amaraso yahamenewe,
akoresheje urubanza n’umwuka utwika,
5ahantu hose ho ku musozi wa Siyoni no ku makoraniro yaho,
azahatwikiriza igicu ku manywa,
n’umwotsi utera ibishashi by’umuriro mu ijoro.
Ikuzo ry’Uhoraho rizabitwikire byose,
6nk’ihema cyangwa inzu y’ibyatsi,
itanga igicucu mu minsi y’icyocyere,
ikaba ubwihisho n’ubwugamo mu gihe cy’imvura n’umuyaga.

Currently Selected:

Izayi 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy