YouVersion Logo
Search Icon

Izayi 2

2
Amahanga yose azagana Yeruzalemu#2.1 azagana Yeruzalemu: iki gisigo tugisanga no muri Mika 4,1–3, kandi ntituzi muri abo bombi uwabanje kucyandika. Kirasobanura amahirwe Yeruzalemu izagira, igihe izaba imaze kwisubiraho.
1Ibyo Izayi mwene Amosi yabonye, byerekeye Yuda na Yeruzalemu.
2Mu bihe bizaza, hari ubwo umusozi w’Ingoro
uzashyirwa ku kanunga usumbe imisozi yose.
Nuko amahanga yose agende awugana.
3Abantu b’ibihugu byinshi bahaguruke, bavuga bati
«Nimuze tuzamuke, tujye ku musozi w’Uhoraho,
ku Ngoro y’Imana ya Yakobo.
Azatwereka inzira ze, tuzikurikire.»
Ni byo koko, amategeko ava i Siyoni,
i Yeruzalemu hagaturuka ijambo ry’Uhoraho.
4Azacira amahanga imanza,
akiranure abantu b’ibihugu byinshi.
Inkota zabo bazazicuramo amasuka,
amacumu yabo bayacuremo ibihabuzo.
Ihanga ntirizongera gutera irindi inkota,
ntibazongera ukundi kwiga kurwana.
5Nzu ya Yakobo, nimuze,
tugendere mu rumuri rw’Uhoraho.
Umunsi w’Uhoraho, umunsi w’imanza
6Watereranye inzu ya Yakobo, umuryango wawe:
abapfumu babo bariyongereye, bangana n’ab’Abafilisiti,
n’abanyamahanga benshi babivanzemo.
7Igihugu cyabo cyuzuye feza na zahabu,
ubukungu bwabo ntibugereranywa,
cyuzuye kandi n’amafarasi, amagare y’intambara ntagira umubare.
8Igihugu cyabo cyuzuyemo ibigirwamana,
bagapfukama imbere y’icyavuye mu biganza byabo,
imbere y’icyakozwe n’intoki zabo.
9Bazagomba kwiyoroshya, muntu acishwe bugufi,
naho ubundi ntuzabababarira.
10Jya mu masenga, wihishe mu mukungugu,
utinye Uhoraho n’ububengerane bw’ikuzo rye.
11Ubwibone bw’abantu buzacogozwa, abikuza biyoroshye:
uwo munsi#2.11 uwo munsi: reba na 2,12.13.17.20. Uwo munsi ni bwo Uhoraho azahana abanyabyaha bo mu muryango we, yifashishije abanyamahanga bazawutera. Nyamara Izayi ntashidikanya rwose ko icyo gihano ari ukwigaragaza guhambaye kwa Nyagasani: imbere ye isi irakangarana, imisozi igatigita, ibigirwamana bikarigita. hakuzwe Uhoraho wenyine.
12Kuko hazabaho umunsi, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yigeneye,
wo gucira imanza umuntu wese w’umwirasi, umwibone n’uwikuza,
maze bagacishwa bugufi.
13Uwo munsi ukazaba no ku masederi yo muri Libani,
yiboneje kandi akishyira ejuru,
no ku mishishi y’i Bashani yose,
14ku misozi yose miremire
no ku tununga twose twishyize ejuru,
15ku minara miremire yose
no ku nkike yose icinyiye,
16ku mato yose y’i Tarishishi
no ku bwato bwose bw’agaciro gakomeye.
17Ubwibone bw’abantu buzacogozwa, abikuza bacishwe bugufi:
uwo munsi hakuzwe Uhoraho wenyine,
18maze ibigirwamana byose bishirire icyarimwe.
19Bazinjira mu masenga yo mu bitare no mu myobo y’ikuzimu,
batinya Uhoraho, n’ububengerane bw’ikuzo rye,
ubwo azaba aje gukangaranya isi.
20(Uwo munsi ibigirwamana byabo bya feza n’ibya
zahabu, byari byarakorewe gusengwa,
bazabijugunyira amafuku n’ubucurama.)
21Bazajya kwihisha mu masenga no mu myobo yo mu bitare,
batinya Uhoraho, n’ububengerane bw’ikuzo rye,
ubwo azaba aje gukangaranya isi.
22Nimureke rero kwishingikiriza muntu,
ugizwe gusa n’akuka ko mu zuru!
Hari akandi gaciro agira?

Currently Selected:

Izayi 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy