YouVersion Logo
Search Icon

Abanyafilipi 4

4
Amabwiriza atari amwe
1Nuko rero bavandimwe nkunda kandi nkumbuye, mwebwe kamba natsindiye kandi nishimira, nimuhagarare kigabo bakundwa, mukomere muri Nyagasani.
2Ewodiya na Sintike, ndabinginze, nimuhurize imitima kuri Nyagasani. 3Kandi nawe mugenzi wanjye dufatanyije umurimo#mugenzi … umurimo: mu kigereki ni Sizigo, bamwe bibwira ko iryo jambo ari izina bwite ry'umuntu. ndagusaba gufasha abo bagore, kuko bafatanyije nanjye kurwanira Ubutumwa bwiza, bo na Kilementi n'abandi twakoranye amazina yabo akaba yanditswe mu gitabo cy'ubugingo#igitabo cy'ubugingo: reba Ibyah 3.5..
4Mugumye kwishimira muri Nyagasani. Reka mbisubiremo, nimwishime. 5Ineza yanyu imenywe n'abantu bose. Nyagasani ari hafi kugaruka. 6Ntimukagire ikibahagarika umutima, ahubwo igihe cyose mumenyeshe Imana ibyo mukeneye muyisaba, muyinginga kandi muyishimira. 7Bityo amahoro y'Imana asumba kure ubwenge bw'umuntu, arindire imitima yanyu n'ibitekerezo byanyu muri Kristo Yezu.
8Ahasigaye bavandimwe, icyitwa ingeso nziza cyose n'igikwiye gushimwa cyose, ni iby'ukuri n'ibikwiye icyubahiro, ibitunganye n'ibiboneye, ibikundwa n'ibivugwa neza abe ari byo muhoza ku mutima. 9Ibyo nabigishije rero n'ibyo nabagejejeho, ibyo mwanyumvanye n'ibyo mwambonanye, ibyo byose mube ari byo mukora, kandi Imana itanga amahoro izabana namwe.
Pawulo ashimira Abanyafilipi imfashanyo zabo
10Nishimiye cyane muri Nyagasani kuko noneho mwongeye kunzirikana. Erega n'ubundi mwaranzirikanaga, ariko mukabura uko mubingaragariza! 11Ibyo simbivugishwa n'ubukene, kuko uko ndi kose nimenyereje kunyurwa n'ibyo mfite. 12Nzi kubaho gikene nzi no kubaho gikungu. Aho ndi hose n'uko byamera kose namenyereye guhaga no gusonza, menyera kugira ibisagutse no kugira bike. 13Mbashishwa byose na Kristo untera imbaraga.
14Nyamara mwagize neza ubwo mwifatanyaga nanjye mu makuba nagize. 15Banyafilipi, igihe nari mvuye muri Masedoniya ngitangira kuhatangaza Ubutumwa bwiza, muzi ko ari mwe muryango wa Kristo wonyine wagize uruhare ku byo nungukaga no ku byo nahombaga 16Nkiri i Tesaloniki ni mwe mwanyoherereje ibyo nari nkeneye, ndetse si rimwe gusa mwabikoze. 17Erega ntabwo ari imfashanyo zanyu nkurikiranye, ahubwo nifuza ko mwebwe murushaho kunguka. 18Ubundi kandi ibyo mwanyoherereje narabishyikiriye ndetse birasaguka. Ibyo nari nkeneye byose ndabifite, kuva igihe Epafurodito yangezagaho ibyo mwamumpereye. Ni ituro rifite impumuro nziza#impumuro nziza: reba Ef 5.2., ni igitambo Imana yemera kandi yishimira. 19Namwe Imana yanjye ntizabura kubahundazaho ibyo kubakenura byose, nk'uko umutungo wayo uhebuje uri muri Kristo Yezu ungana. 20Nuko ikuzo ribe iry'Imana Data uko ibihe bihaye ibindi. Amina.
Intashyo
21Mudutahirize intore z'Imana zose ziri muri Kristo Yezu. Abavandimwe bose turi kumwe barabatashya. 22Intore z'Imana z'ino zose zirabatashya, cyane cyane izo mu rugo rw'umwami w'i Roma#mu rugo … Roma: reba 1.13 (sob).. 23Nyagasani Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu.

Currently Selected:

Abanyafilipi 4: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy