YouVersion Logo
Search Icon

Abanyafilipi 3

3
Uko umuntu yatunganira Imana
1Ahasigaye bavandimwe, mwishimire muri Nyagasani. Sindambirwa kubandikira ibintu mbisubiramo, igihe bibafitiye akamaro. 2Mwirinde za mbwa#imbwa: umuntu Abayahudi bitaga imbwa ni utarakurikizaga imihango y'idini yabo, naho Pawulo we avuga ko Abayahudi barata gukebwa ari bo mbwa. ari zo bagizi ba nabi, bakunda ibyo kwikebagura. 3Ahubwo ni twe twakebwe by'ukuri twe dusenga Imana tubikesha Mwuka wayo, tukirata Kristo Yezu wenyine aho kwiyemera ubwacu. 4Jyewe mfite impamvu zatuma niyemera ubwanjye. Haramutse hagize uwibwira ko afite impamvu zo kwiyemera, jyewe namuhiga. 5Umva nawe: nakebwe ku munsi wa munani. Ndi Umwisiraheli kavukire wo mu muryango wa Benyamini, ndi n'Umuheburayi butwi. Ku byerekeye gukurikiza Amategeko ndi Umufarizayi#Umufarizayi: reba Intu 23.6; 26.5; Rom 11.1., 6naho ku byerekeye ishyaka, natotezaga Umuryango wa Kristo.#natotezaga … Kristo: reba Intu 8.3; 22.4; 26.9-11. Ku byerekeye ubutungane buzanwa n'Amategeko, nari inyangamugayo. 7Nyamara ibyari bimfitiye inyungu, mbibara ko ari igihombo kubera Kristo. 8Ndetse ibintu byose mbibara ko ari igihombo, iyo mbigereranyije n'ubukungu buhebuje buzanwa no kumenya Kristo Yezu Umwami wanjye. Kubera we nemeye guhara ibyo nitaga inyungu zanjye byose, maze mbibara nk'amazirantoki kugira ngo nunguke Kristo, 9kandi mpore muri we ntiratana ubutungane buzanwa no gukurikiza Amategeko, ahubwo nirata ubutungane buzanwa no kwizera Kristo, ari bwo Imana itanga bushingiye ku kumwemera. 10Icyo ngamije ni ukumenya Kristo n'ububasha bwo kuzuka kwe, no gusangira na we kubabazwa nkamera nka we mu rupfu rwe, 11bityo nkaba niringiye kuzazurwa mu bapfuye.
Kugera ku ntego
12Si ukuvuga ko namaze kugera kuri ibyo cyangwa ngo mbe naramaze kuba indakemwa, ahubwo ndacyahatana kugira ngo mbishyikire nk'uko nanjye Kristo Yezu yanshyikiriye. 13Bavandimwe, sintekereza ko namaze kubishyikira. Oya, ahubwo icyo nkora ni kimwe, nibagirwa ibyahise maze nkihatira gusingira ibiri imbere. 14Ndaharanira kugera aho dutanguranwa#dutanguranwa: reba 2.16 (sob). ngo negukane igihembo Imana imfitiye mu ijuru, mbikesha Kristo Yezu ari na byo yampamagariye.
15Twese rero ab'indakemwa nitubifate dutyo, kandi niba hari ibyo bamwe muri mwe bafashe ukundi Imana izabibahishurira. 16Uko biri kose dukomereze aho tugeze twe gucogora.
17Bavandimwe, mwese mugenze nkatwe kandi abakurikiza icyitegererezo twabahaye mube ari bo muhanga amaso. 18Nabibabwiye kenshi n'ubu nongeye kubibabwira mbogoza amarira: abenshi babaye abanzi b'umusaraba wa Kristo. 19Iherezo ryabo ni ukurimbuka kuko imana yabo ari inda, ibiteye isoni bakora bikaba ari byo birata, bahoza umutima ku by'isi. 20Naho twe iwacu ni mu ijuru#iwacu ni mu ijuru: cg dufite ubwenegihugu bw'ijuru., aho Umukiza dutegereje azava ari we Nyagasani Yezu Kristo. 21Azahindura iyi mibiri yacu yoroheje ayigire nk'uwe ufite ikuzo, akoresheje ububasha butuma ashobora kwigarurira ibintu byose.

Currently Selected:

Abanyafilipi 3: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy