1
Abanyafilipi 4:6
Bibiliya Ijambo ry'imana
Ntimukagire ikibahagarika umutima, ahubwo igihe cyose mumenyeshe Imana ibyo mukeneye muyisaba, muyinginga kandi muyishimira.
Compare
Explore Abanyafilipi 4:6
2
Abanyafilipi 4:7
Bityo amahoro y'Imana asumba kure ubwenge bw'umuntu, arindire imitima yanyu n'ibitekerezo byanyu muri Kristo Yezu.
Explore Abanyafilipi 4:7
3
Abanyafilipi 4:8
Ahasigaye bavandimwe, icyitwa ingeso nziza cyose n'igikwiye gushimwa cyose, ni iby'ukuri n'ibikwiye icyubahiro, ibitunganye n'ibiboneye, ibikundwa n'ibivugwa neza abe ari byo muhoza ku mutima.
Explore Abanyafilipi 4:8
4
Abanyafilipi 4:13
Mbashishwa byose na Kristo untera imbaraga.
Explore Abanyafilipi 4:13
5
Abanyafilipi 4:4
Mugumye kwishimira muri Nyagasani. Reka mbisubiremo, nimwishime.
Explore Abanyafilipi 4:4
6
Abanyafilipi 4:19
Namwe Imana yanjye ntizabura kubahundazaho ibyo kubakenura byose, nk'uko umutungo wayo uhebuje uri muri Kristo Yezu ungana.
Explore Abanyafilipi 4:19
7
Abanyafilipi 4:9
Ibyo nabigishije rero n'ibyo nabagejejeho, ibyo mwanyumvanye n'ibyo mwambonanye, ibyo byose mube ari byo mukora, kandi Imana itanga amahoro izabana namwe.
Explore Abanyafilipi 4:9
8
Abanyafilipi 4:5
Ineza yanyu imenywe n'abantu bose. Nyagasani ari hafi kugaruka.
Explore Abanyafilipi 4:5
9
Abanyafilipi 4:12
Nzi kubaho gikene nzi no kubaho gikungu. Aho ndi hose n'uko byamera kose namenyereye guhaga no gusonza, menyera kugira ibisagutse no kugira bike.
Explore Abanyafilipi 4:12
10
Abanyafilipi 4:11
Ibyo simbivugishwa n'ubukene, kuko uko ndi kose nimenyereje kunyurwa n'ibyo mfite.
Explore Abanyafilipi 4:11
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos