YouVersion Logo
Search Icon

Ivugururamategeko 33

33
Musa asabira imiryango y'Abisiraheli umugisha
1Musa wa muntu w'Imana atarapfa, yasabiye Abisiraheli umugisha 2agira ati:
“Uhoraho yaje aturuka ku musozi wa Sinayi,
yatungutse ku misozi ya Seyiri ameze nk'izuba rirashe,
yamurikiye abantu be ari ku musozi wa Parani,
yaturutse hagati y'abamarayika batabarika,
yafashe umuriro mu kuboko kwe kw'iburyo abaha itegeko.#2: Uyu murongo wagiye usobanurwa ku buryo butari bumwe, kuko igiheburayi wanditswemo kitumvikana neza.
3Ni ukuri akunda imiryango y'Abisiraheli#imiryango y'Abisiraheli: cg amahanga.,
abo yiyeguriye bose bari mu maboko ye.
Bikubita hasi imbere ye,
bumvira icyo abategeka.
4Bumvira Amategeko nabashyikirije,
ni yo butunzi bw'abakomoka kuri Yakobo.
5Imiryango y'Abisiraheli n'abatware babo bikoranyirije hamwe,
Uhoraho yabaye umwami wabo.”
6Musa yasabiye umugisha ab'umuryango wa Rubeni agira ati:
“Abarubeni barakabaho,
nubwo abamukomokaho ari bake.”
7Yasabiye umugisha ab'umuryango wa Yuda agira ati:
“Uhoraho, umva isengesho ry'Abayuda,
ubahe kwiyunga n'abandi Bisiraheli.
Abayuda bakunda kwirwanaho,
ariko nawe ujye ubafasha kurwanya abanzi babo.”
8Yasabiye umugisha ab'umuryango wa Levi agira ati:
“Uhoraho, wahaye Abalevi Tumimu na Urimu#Tumimu na Urimu: reba Kuv 28.30 (sob).,
ni bo bakwiyeguriye.
Wabageragereje i Masa,
mwagiye impaka ku byerekeye amazi y'i Meriba.
9Baragukunze bakurutisha ababyeyi n'abavandimwe n'abana babo,
bitondeye ibyo wabategetse,
bakomeje Isezerano ryawe.
10Bazigisha abakomoka kuri Yakobo ibyemezo wafashe,
bazigisha Abisiraheli Amategeko yawe.
Bazakosereza imibavu,
bazagutambira ibitambo ku rutambiro rwawe.
11Uhoraho, bahe umugisha bakomere,
ujye wishimira imirimo bagukorera.
Ubatsindire abanzi babo,
ababanga ntibakabyutse umutwe.”
12Yasabiye umugisha ab'umuryango wa Benyamini agira ati:
“Uhoraho yatonesheje Ababenyamini,
babana na we bakagira amahoro,
ahora abarinda kandi akabaheka.”
13Yasabiye umugisha ab'umuryango wa Yozefu agira ati:
“Uhoraho ahe umugisha aho batuye,
nabahe imvura nziza n'amariba adakama.
14Nabahe izuba rimeza imyaka,
nabahe icyo basarura buri kwezi.
15Nibahinge no ku mpinga z'imisozi yabayeho kuva kera,
nibasarure no ku dusozi twahozeho,
16nibahabwe imisaruro itubutse.
Uhoraho wambonekeye ari mu gihuru nabahe umugisha.
Nawuhe ab'umuryango wa Yozefu wari umutware wa bene se.
17Impfura ye ifite imbaraga nk'iz'impfizi,
nihabwe icyubahiro.
Bene Yozefu bameze nk'amahembe y'imbogo,
azayicisha amahanga yose yo ku isi.
Ayo mahembe ni abantu batabarika bakomoka kuri Efurayimu,
ni ibihumbi by'abakomoka kuri Manase.”
18Yasabiye umugisha ab'umuryango wa Zabuloni n'uwa Isakari agira ati:
“Bazabuloni, muzagirire amahirwe mu ngendo zanyu z'ubucuruzi,
Bisakari, muzagirire amahirwe mu ngo zanyu.
19Bazahamagara abantu bateranire ku musozi,
bazahatambirira ibitambo bitunganye.
Bazakungahazwa n'ibiva mu nyanja,
bazatungishwa n'ibihishwe mu musenyi wo ku nyanja.”
20Yasabiye umugisha ab'umuryango wa Gadi agira ati:
“Nihasingizwe Imana yo yāguye intara y'Abagadi!
Bameze nk'intare iryamye,
itanyagura umuhīgo kuva ku kuboko kugeza ku gahanga.
21Bitoranyirije aheza barahatura,
bahawe umugabane wagenewe abatware.
Barangaje imbere y'Abisiraheli bakora ibitunganye,
bakurikije ibyemezo Uhoraho yafashe.”
22Yasabiye umugisha ab'umuryango wa Dani agira ati:
“Abadani bameze nk'icyana cy'intare cy'i Bashani,
gisimbuka gikurikiye umuhīgo.”
23Yasabiye umugisha ab'umuryango wa Nafutali agira ati:
“Abanafutali baratoneshejwe,
Uhoraho yabasenderejeho imigisha,
umugabane wabo uramanuka ukagera ku kiyaga cya Galileya.”
24Yasabiye umugisha ab'umuryango wa Ashēri agira ati:
“Abashēri barushije indi miryango amahirwe,
nibarushe ubutoni abandi Bisiraheli.
Bazagire iminzenze myinshi babone amavuta yo kwisiga.
25Ibihindizo by'amarembo y'imijyi yabo bizakomere,
bajye bakomera iminsi yose yo kubaho kwabo.
26“Mwa Bisiraheli mwe, nta cyahwana n'Imana yanyu,
ivanwa mu ijuru no kubatabara,
imanuka mu bicu ifite ikuzo.
27Imana ihoraho ni yo buhungiro bwanyu,
amaboko yayo ahora abaramira.
Yirukanye abanzi banyu ibaha kubarimbura.
28Bisiraheli, mwabayeho mu mahoro,
mwa bakomoka kuri Yakobo mwe, mwabaye ukwanyu,
mwatuye mu gihugu cyera ingano n'imizabibu,
ni igihugu kitabura imvura.
29Bisiraheli, murahirwa!
Nta bundi bwoko Uhoraho yakijije nka mwe.
Ni we ngabo ibakingira akabatabara,
ni we nkota ibatera gutsinda.
Abanzi banyu bazabebera,
muzasiribanga ingoro z'imana zabo.”

Currently Selected:

Ivugururamategeko 33: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy