YouVersion Logo
Search Icon

Ivugururamategeko 34

34
Urupfu rwa Musa
1Musa ava mu kibaya cya Mowabu, azamuka umusozi wa Nebo ari wo Pisiga, agera mu mpinga yawo ahateganye n'i Yeriko. Uhoraho amwereka igihugu cyose ahera i Gileyadi akomeza i Dani, 2n'intara yose y'Abanafutali n'iy'Abefurayimu, n'iy'Abamanase n'iy'Abayuda yose kugeza ku Nyanja ya Mediterane. 3Amwereka amajyepfo ya Kanāni n'ikibaya cya Yorodani n'igikombe cy'i Yeriko wa mujyi w'imikindo, no kugeza i Sowari. 4Uhoraho aramubwira ati: “Kiriya ni cyo gihugu narahiriye Aburahamu na Izaki na Yakobo ko nzagiha abazabakomokaho. None rero ukirebeshe amaso, ariko ntuzambuka Yorodani kugira ngo ukigeremo.”
5Nuko Musa umugaragu w'Uhoraho apfira aho ngaho mu gihugu cya Mowabu, nk'uko Uhoraho yabivuze. 6Uhoraho arahamushyingura mu kabande gateganye n'i Beti-Pewori, ariko kugeza ubu nta wigeze abona imva ye. 7Musa yapfuye amaze imyaka ijana na makumyabiri avutse, akireba neza kandi ataracika intege. 8Abisiraheli bamaze iminsi mirongo itatu baririra Musa mu kibaya cya Mowabu.
9Musa atarapfa yari yararambitse ibiganza kuri Yozuwe mwene Nuni, Uhoraho amwuzuza ubwenge. Abisiraheli bumviraga Yozuwe, nk'uko Uhoraho yabitegetse abinyujije kuri Musa.
10Kuva icyo gihe mu Bisiraheli ntihongeye kuboneka umuhanuzi uhwanye na Musa, warebanaga n'Uhoraho imbonankubone. 11Ntawagereranywa na we mu kwerekana ibimenyetso no gukora ibitangaza byose, nk'ibyo Uhoraho yamutumye gukorera umwami wa Misiri, n'abagaragu be bose n'igihugu cye cyose. 12Nta n'undi muhanuzi wagize ububasha cyangwa ngo akore ibikomeye biteye ubwoba, nk'ibyo Musa yakoreye mu Bisiraheli bose.

Currently Selected:

Ivugururamategeko 34: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy