YouVersion Logo
Search Icon

Ivugururamategeko 32

32
1Wa juru we, ntega amatwi,
nawe si, umva icyo mvuga.
2Inyigisho zanjye nizimere nk'imvura itonyanga,
amagambo yanjye abe nk'imvura y'urujojo,
abe nk'imvura y'umuhindo igwa ku byatsi,
abe nk'imvura y'umurindi igwa ku bimera.
3Reka namamaze Uhoraho,
namwe muhe ikuzo Imana yacu.
4Uhoraho ni urutare rudukingira,
ibyo akora biratunganye.
Imigenzereze ye yose yuje ubutabera,
ni Imana yo kwiringirwa itagira amakemwa,
ni Imana y'ukuri kandi itunganye.
5Nyamara mwebwe ab'iki gihe mwarayihemukiye,
ntimukiri abana bayo, ahubwo mwabaye urukozasoni!
Mwabaye ibyigomeke n'ibirumbo.
6Ese uko ni ko mwitura Uhoraho, mwa bapfapfa mwe?
Mbese nta bwenge mugira?
Si we So wabaremye akabagira ubwoko bwe?
7Nimwibuke ibyabayeho kera,
nimutekereze ibyabayeho mu gihe cya ba sokuruza.
Nimubaze ba so bazabibamenyesha,
mubaze n'abasaza bazabibabwira.
8Imana Isumbabyose yahaye amahanga yose iminani,
yatandukanyije amoko y'abantu,
yageneye buri bwoko aho buzatura.
Umubare w'ayo moko uhwanye n'uwa bene Yakobo basuhukiye mu Misiri#Umubare … Misiri: reba Intang 10; 46.26-27..
9Ariko Uhoraho yitoranyirije abakomoka kuri Yakobo,
yabagize ubwoko bwe bw'umwihariko.
10Yababonye bari mu butayu,
bari mu kidaturwa iwabo w'inyamaswa zihūma.
Yarabarinze abitaho,
yabarinze nk'urinda imboni y'ijisho rye.
11Yabitagaho nk'uko kagoma imenyereza abana bayo kuguruka,
itambatamba hejuru yabo,
iyo bagiye kugwa irabaramira,
itega amababa ikabaheka.
12Uhoraho wenyine ni we wayoboye Abisiraheli,
nta zindi mana bayobokaga.
13Yabahaye no kwigarurira impinga z'imisozi,
batunzwe n'ibyo basanze byeze mu mirima,
yabagaburiye ubuki bwo mu rutare,
yabahaye n'amavuta y'iminzenze yameze mu rubuye.
14Yabahaye ikivuguto n'amahenehene,
yabagaburiye abana b'intama b'imishishe,
bariye n'amapfizi y'intama n'ay'ihene y'i Bashani#Bashani: kari akarere kabonekamo amatungo ashishe.,
yabagaburiye ingano nziza,
benze imizabibu banywa divayi.
15Abisiraheli babaye abatunzi nyamara baragoma,
barariye barahaga, barabyibuha bimūra Imana yabaremye,
basuzuguye Umukiza wabo kandi ari we rutare rubakingira.
16Bayobotse imana z'abanyamahanga bamutera gufuha
bakoze ibizira baramurakaza.
17Batambiye ibitambo ingabo za Satani mu cyimbo cy'Imana,
babitambiye imana z'inzaduka batigeze kumenya,
babitambiye izo ba sekuruza batigeze baramya.
18Bibagiwe urutare rubakingira,
bibagiwe Imana yababyaye.
19Uhoraho yarabibonye biramurakaza,
byatumye atererana abahungu be n'abakobwa be.
20Yaravuze ati: “Sinzongera kubitaho,
nzareba uko bazamera.
Ni abantu bananiranye,
ni abana batagira umurava.
21Bamparitse izindi mana bantera gufuha,
bayobotse ibigirwamana barandakaza,
nanjye nzabaharika abanyamahanga, mbatere gufuha,
bazarakazwa n'uko nzatonesha abo banyabwengebuke.
22Uburakari bwanjye buzagurumana,
buzakongora isi n'ibiyirimo bugere n'ikuzimu,
buzatwika n'imfatiro z'imisozi.
23“Nzabarundaho ibyago,
nzabamariraho imyambi yanjye.
24Bazananurwa n'inzara,
bazarimburwa n'indwara zitera umuriro n'ibyorezo simusiga.
Nzabateza inyamaswa z'inkazi n'inzoka zifite ubumara.
25Abana babo bazaba bari hanze bazahitanwa n'intambara,
ndetse n'abazaba bari mu mazu bazamarwa n'ubwoba.
Abasore n'inkumi bazicwa,
abana b'ibitambambuga n'abasaza rukukuri, na bo bazicwa.
26Nibwiraga ko nzabarimbura kugira ngo be kuzongera kwibukwa ukundi,
27ariko nanze ko abanzi babo bazabishima hejuru.
Abo banzi babashaga kwibwira ko ari bo banesheje Abisiraheli,
kandi ari jye Uhoraho byari kuba biturutseho.”
28Ubwo ni ubwoko butabasha kwigīra inama,
ni abantu batagira ubwenge.
29Iyo baba abanyabwenge, baba barasobanukiwe ibyababayeho,
baba baramenye ingaruka z'ibyo bakoze.
30Umwanzi umwe yabasha ate kwirukana Abisiraheli igihumbi?
Abanzi babiri babasha bate kumenesha ibihumbi icumi?
Byatewe n'uko Uhoraho yababagabije,
urutare rwabo rwarabakingurutse!
31Imana z'abanzi ntizihwanye n'Imana yacu,
na bo ubwabo barabyivugira!
32Ntabwo batandukanye n'ab'i Sodoma n'i Gomora,
bameze nk'imizabibu isharira kandi irimo uburozi,
33divayi yayo imeze nk'ubumara bw'inzoka,
yica nk'ubumara bw'impiri.
34Uhoraho yibutse ibyo abanzi bakoze,
nta na kimwe yigeze yibagirwa.
Ni cyo cyatumye avuga ati:
35“Guhōra no kwitura ni ibyanjye,
igihe kizagera bagwe,
umunsi w'ibyago uregereje,
ibyo nabateganyirije birabugarije.”
36Abisiraheli bazacika intege,
bazabura n'umwe wo kubatabara,
ubwo ni bwo Uhoraho azabarenganura,
azagirira impuhwe abo bagaragu be.
37Azababaza ati: “Za mana zindi mwahungiragaho ziri he?
38Mwazigaburiraga urugimbu rw'ibitambo,
mwazituraga divayi y'ituro risukwa ngo zinywe,
nyamara ntizabatabaye cyangwa ngo zibarinde.
39“Mumenye rero yuko jyewe ubwanjye ari jye Mana,
nta yindi mana ibaho itari jye!
Ni jye ubeshaho abantu kandi ni jye wemera ko bapfa,
ni jye ukomeretsa kandi nkomora,
nta wubasha gukoma imbere icyo niyemeje gukora.
40Manitse ukuboko ndahira ubugingo bwanjye buhoraho,
41nzatyaza inkota yanjye irabagirana,
nzayifata mpane abanzi banjye,
nzahōra abanyanga mbiture ibyo bakoze.
42Imyambi yanjye izasinda amaraso,
inkota yanjye izahaga inyama,
izica bamwe abandi ibakomeretse,
izica n'abatware b'ingabo z'abanzi.”
43Mwa mahanga mwe, nimwishimane n'ubwoko bw'Uhoraho,
azahōrera amaraso y'abagaragu be,
azitura abanzi be ibyo bakoze,
azababarira abantu be n'igihugu cyabo.
44Musa na Yozuwe mwene Nuni babwira Abisiraheli amagambo yose y'iyo ndirimbo.
Musa amenyeshwa ko azapfira ku musozi wa Nebo
45Musa arangije kubwira Abisiraheli bose ayo magambo yose, 46arababwira ati: “Muzirikane ayo magambo yose mbabwiye, namwe muzayatoze abana banyu kugira ngo bajye bumvira Amategeko yose. 47Ntimukayafate mujenjetse kuko ari yo azababeshaho, agatuma muramira mu gihugu cyo hakurya ya Yorodani muzigarurira.”
48Uwo munsi Uhoraho abwira Musa ati: 49“Zamuka umusozi wa Nebo uri mu bisi bya Abarimu, mu gihugu cya Mowabu ahateganye n'i Yeriko, witegereze igihugu cya Kanāni nzaha Abisiraheli ho gakondo. 50Uzapfira kuri uwo musozi wa Nebo, nk'uko mukuru wawe Aroni yapfiriye ku musozi wa Hori, 51kuko mwancumuyeho mu ruhame rw'Abisiraheli. Ntimwaberetse ubuziranenge bwanjye igihe mwaburaga amazi i Meriba, hafi y'i Kadeshi mu gasi ka Tsini. 52Uzitegereza icyo gihugu nzaha Abisiraheli, ariko ntuzakigeramo.”

Currently Selected:

Ivugururamategeko 32: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy