YouVersion Logo
Search Icon

Ubuhanga 18

18
Inkingi y'umuriro
1Icyo gihe abantu bawe bari bamurikiwe n'umucyo urabagirana,
abanzi babo bumvaga ijwi ryabo ariko ntibababone,
bavugaga ko bo bahiriwe kuko batakibabara.
2Bashimiraga abantu bawe ko batihōreye kubera inabi bagiriwe,
babasabye imbabazi z'uko babarwanyije.
3Abantu bawe ntibagumye mu mwijima,
wabahaye inkingi y'umuriro#inkingi y'umuriro: reba Kuv 13.21-22. ngo ibayobore inzira batari bazi,
iyo nkingi yari imeze nk'izuba ryoroheje ryabayoboraga mu rugendo ruhire.
4Nyamara abanzi babo bari bakwiye kuguma mu mwijima,
koko bari baragize imfungwa abantu bawe,
abantu bawe bagombaga guha isi urumuri rudashira rw'Amategeko yawe.
Ijoro ry'ibyago ari ryo ry'agakiza
5Abo banzi bari bagambiriye kwica abana bato b'abantu bawe,
umwe muri bo yarabagabijwe ariko ararokoka.
Wabahanishije kwica benshi mu bana babo,
wabaroheye icyarimwe mu mazi y'umuvumba ukaze.
6Nyamara ba sogokuruza bari barabwiwe mbere y'igihe iby'iryo joro,
barabibwiwe kugira ngo banezezwe n'amasezerano wabasezeranyije.
7Abantu bawe bari bazi ko intungane zagombaga gukizwa muri iryo joro,
bari bazi kandi ko abanzi babo bagombaga kurimbuka.
8Koko rero ku bw'icyo gikorwa wahannye abanzi bacu,
bityo natwe uduhesha ikuzo kandi uduhamagarira kuba abawe.
9Abakwiyeguriye bakomoka ku ntungane batambaga ibitambo mu ibanga,
bashyiraga hamwe bagakurikiza Amategeko y'Imana,
ayo Mategeko yabatozaga gusangira amahirwe n'ibyago,
baririmbaga indirimbo z'ibisingizo za ba sekuruza.
10Nyamara urusaku rw'amajwi anyuranye y'abanzi babo rwumvikanaga hose,
baririraga abana babo bapfuye.
11Inkoreragahato na shebuja bahanwaga kimwe,
umuturage usanzwe akababara kimwe n'umwami.
12Bose bari bapfushije abantu batagira ingano bazize urupfu rumwe,
abarokotse ntibari bagihagije kugira ngo bahambe abapfuye,
koko abana babo bakunzwe cyane bari barimbutse mu kanya gato.
13Abo bantu ntibitaye ku miburo,
bishingikirije ububasha bw'abapfumu babo,
nyamara babonye abana babo b'impfura barimbutse,
ni bwo bamenye ko Abisiraheli ari abana b'Imana#abana b'Imana: reba Hoz 11.1..
14Icyo gihe ijoro ryari ririmbanyije,
ahantu hose harangwaga ituze.
15Ako kanya ijambo ryawe rifite ububasha riva mu ijuru ku ntebe ya cyami,
ryaje nk'umurwanyi w'intwari rimanukira mu gihugu cyavumwe,
16ryaje ryitwaje amabwiriza yawe nk'inkota ityaye#inkota ityaye: reba Heb 4.12; Ibyah 19.15,21..
Ryari rihagaze ku isi rikora ku ijuru,
ryujuje imirambo ku isi hose.
17Ako kanya abo bantu barota inzozi zibakura umutima,
bityo batahwa n'ubwoba bwinshi.
18Buri muntu arambarara iruhande rw'undi ameze nk'uwapfuye,
basambagurikaga bavuga icyo bazize.
19Koko izo nzozi zari zabamenyesheje icyo bazize,
bagombaga kumenya icyo bazize mbere yo gupfa.
Aroni agoboka Abisiraheli bari mu butayu
20Urwo rupfu rwageze no ku ntungane,
abantu benshi barimbukiye mu butayu,
nyamara uburakari bwawe ntibwamaze igihe kirekire.
21Koko umuntu w'indakemwa yihutiye kubagoboka,
yakoresheje intwaro z'umurimo we,
izo ntwaro ni isengesho n'umubavu w'igitambo gihongerera ibyaha,
yacubije ubwo burakari maze icyago kirashira,
yerekanye atyo ko ari umugaragu wawe.
22Yatsinze ubukana atari ku bw'imbaraga z'umubiri,
yabutsinze adakoresheje intwaro,
ijambo ni ryo yakoresheje ahagarika umurimbizi,
yibukije indahiro n'amasezerano byagiriwe ba sokuruza.
23Icyo gihe intumbi zakomezaga kugwira,
uwo muntu arahagoboka ahagarika icyo cyorezo,
yaragihagaritse kugira ngo kitagera no ku bakiri bazima.
24Ku ikanzu ye ndende hari hashushanyijeho isi yose,
amazina y'ikuzo ya ba sekuruza yari yanditswe ku mirongo ine y'amabuye yari ayitatsweho,
yari atamirije igitambaro gitatsweho ikuzo ry'Imana.
25Umurimbuzi yarabibonye agira ubwoba asubira inyuma,
koko uburakari wabarakariye bwonyine bwari buhagije.

Currently Selected:

Ubuhanga 18: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy