YouVersion Logo
Search Icon

Ubuhanga 19

19
Abisiraheli bambuka Inyanja itukura
1Abo bagome wakomeje kubarakarira,
koko Nyagasani wari usanzwe uzi ibyo bagambiriye gukora,
2wari uzi ko bazahatira abantu bawe kugenda,
wari uzi kandi ko bazisubiraho bakabakurikirana.
3Koko rero igihe Abanyamisiri bari bakiri mu cyunamo,
igihe bajyaga ku mva kuririra ababo bapfuye,
bibagiwe ibyababayeho bisubiraho,
bakurikiranye abo bari bahatiye kugenda nk'aho ari impunzi.
4Igihano bari bateganyirijwe cyabateye gukora icyo gikorwa kibi cyane,
icyo gikorwa cyatumye bibagirwa ibyababayeho,
imibabaro yabo bayongeyeho ikindi gihano.
5Igihe abantu bawe bari mu rugendo rutangaje,
abanzi babo bo bagwiririwe n'urupfu rudasanzwe.
Imana Iyobora kandi Ikarinda ubwoko bwayo
6Ku bw'Itegeko ryawe ibiremwa byose byaravuguruwe,
byaravuguruwe kugira ngo urinde abantu bawe ikibi.
7Babonye igicu kibarinda gitwikiriye inkambi zabo,
ahari amazi hahinduka ubutaka bwumutse,
mu Nyanja itukura hahinduka inzira nyabagendwa,
ahari imivumba hahinduka ikibaya gitoshye.
8Aho ni ho abantu bawe bose banyuze barinzwe nawe,
biboneye ibikorwa byawe bitangaje.
9Bari bameze nk'amafarasi ari mu rwuri,
bikinaguraga nk'abana b'intama bagusingiza,
Nyagasani, baragusingizaga wowe Mukiza wabo.
10Bibutse ibyabaye bakiri mu gihugu cy'amahanga:
ubutaka bwavubuye imibu aho kuvubura amatungo,
uruzi rwavubuye imitubu myinshi aho kuvubura amafi.
11Hanyuma babona hadutse inyoni zidasanzwe,
inzara yarabarembeje bifuza ibyokurya biryoshye,
12wabavuburiye inturumbutsi mu nyanja kugira ngo ubanezeze.
Igihano cyahawe Abanyamisiri
13Nyamara abo bagome barahanwe,
bahanwe bamaze kubona ibimenyetso by'imirabyo y'inkuba.
Abo bantu bahanishijwe igihano gikwiranye n'ubugome bwabo,
koko bagaragaje ko banga abanyamahanga urunuka.
14Abanyasodoma na bo bigeze kwanga kwakira abagenzi baje babagana,
aho kubakira bagize inkoreragahato ababagiriye neza.
15Abo bantu bazahanwa nta kabuza,
bazahanirwa ko bakiranye ubugome abanyamahanga.
16Nubwo Abanyamisiri bakiranye Abisiraheli ibyishimo,
babakiriye nk'abafite uburenganzira bumwe,
nyamara babirenzeho babicisha imirimo y'agahato.
17Ni yo mpamvu bafashwe n'ubuhumyi,
babaye nka ba Banyasodoma binjiye mu nzu y'intungane,
bagoswe n'umwijima w'icuraburindi,
buri wese yashakashatse aho yasohokera.
Imana irema imibereho mishya
18Inanga y'indoha igira imirya myinshi buri murya ukagira ijwi ryawo,
nyamara buri jwi rijyana n'andi bikaba amajwi anyuranye.
Uko ni ko byari bimeze muri iyo minsi,
igihe ibyaremwe byongeye gushyirwa hamwe.
Ibyo byakumvikana umuntu ahereye ku byabaye:
19inyamaswa zari imusozi zagiye mu mazi,
izari mu mazi zagiye imusozi,
20umuriro warushijeho kugurumana mu mazi,
amazi ntiyashoboye kuwuzimya.
21Uwo muriro ntiwashoboye gutwika inyamaswa zawunyuragamo,
ntiwashoboye gushongesha ibyokurya bitanzwe n'Imana,
ibyokurya byari bimeze nk'urubura rushonga bitaruhanyije.
Umwanzuro
22Nyagasani, koko wahaye abantu bawe ikuzo n'icyubahiro,
ntiwahwemye kubafasha igihe cyose n'ahantu hose.

Currently Selected:

Ubuhanga 19: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy