YouVersion Logo
Search Icon

Ubuhanga 17

17
Umwijima n'inkingi y'umuriro
1Nyagasani, imiginzereze yawe ni intagereranywa,
ni intagereranywa kandi biragoye kuyisobanukirwa,
ni na yo mpamvu abapfapfa bayobye.
2Abagome bibwiye ko bakandamije ubwoko witoranyirije,
baheze mu mwijima no mu ijoro ridacya,
bafungiwe mu mazu yabo bavutswa urukundo rwawe ruhoraho.
3Bibwiraga ko ibyaha bakoreye mu ibanga bizibagirana ntibigaragare,
nyamara baratatanye bagira ubwoba bwinshi,
bakangaranyijwe na za baringa.
4Aho bahungiye ntihababujije kugira ubwoba,
bumvaga urusaku rukabije hirya no hino,
babonaga za baringa zishavuye kandi ziteye ubwoba.
5Umuriro ntiwashoboraga kubamurikira,
urumuri rw'inyenyeri na rwo ntirwashoboraga kumurikira iryo joro riteye ubwoba.
6Bamurikirwaga gusa n'umuriro wiyatsaga ubwawo,
barawubonaga bikabatera ubwoba,
iyo bamaraga kuwubona bakomezaga gukangarana,
basangaga ibyo bamaze kubona biteye ubwoba kuruta uko babikekaga.
7Amayeri y'abapfumu nta cyo yari akimaze,
ubuhanga bwose biratanaga bwabakojeje isoni.
8Abibwiraga ko bashobora kumara abantu ubwoba n'imitima ihagaze,
abo na bo bari bafite ubwoba budafite ishingiro.
9Nubwo nta kintu gikanganye cyabaga gihari ngo kibatere ubwoba,
umuvuduko w'udusimba n'urusaku rw'ibikururuka hasi,
ibyo byonyine byari bihagije kugira ngo bakangarane.
10Bahindaga umushyitsi bakicwa n'ubwoba,
ntibatinyukaga no kureba uwo mwijima badashobora kwigobotora.
11Koko ubugome bugaragaza ububwa kandi bwicira urubanza,
nubwo umutimanama ubushinja buhora bugambiriye ikibi.
12Ubwoba rero si ikindi,
ni ukubura ubwenge butekereza.
13Uko umuntu agenda abura ibitekerezo bishyitse,
ni ko arushaho kutamenya ibituma ahagarika umutima.
14Abo bantu muri iryo joro riteye ubwoba,
ijoro ritewe n'ikuzimu hateye ubwoba,
bose ntibabashaga gusinzira.
15Bikangaga za baringa zibatera ubwoba,
ubundi bakazikama bitewe no gucika intege,
koko bari batashywe n'ubwoba budasanzwe.
16Bityo uwabaga ari aho yikubitaga hasi,
yameraga nk'ufungiye muri gereza idafungurwa.
17Yaba umuhinzi, umushumba cyangwa umuntu ufite akazi mu cyaro,
buri wese yagwirirwaga n'icyago adashobora kwigobotora.
18Koko bose bari ku ngoyi y'umwijima,
iyo bumvaga umuyaga uhuha,
iyo bumvaga indirimbo nziza z'inyoni mu mashami y'ibiti,
iyo bumvaga amazi asuma,
19iyo bumvaga urusaku rw'amabuye akocagurana,
iyo bumvaga imirindi y'inyamaswa zisimbagurika,
iyo bumvaga umworomo w'ibikōko by'inkazi,
iyo bumvaga nyiramubande yo mu bikombe by'imisozi,
ibyo byose byabateraga ubwoba.
20Nyamara isi yose yari imurikiwe n'umucyo urabagirana,
buri wese yakoraga umurimo we nta nkomyi.
21Abo bonyine ni bo bari babundikiwe n'umwijima,
uwo mwijima wari umeze nk'uzababundikira bapfuye,
ariko ishavu bari bafite ryari ribaremereye kurusha umwijima.

Currently Selected:

Ubuhanga 17: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy