YouVersion Logo
Search Icon

Tito 3

3
Imyifatire ya gikristo
1Ujye wibutsa Abakristo bose kwemera kugengwa n'abatware n'abandi bafite ubushobozi, no kubumvira no guhora biteguye gukora ikintu cyose cyiza. 2Ntibakagire uwo basebya, ahubwo birinde amahane biyoroshye iteka, babere bose abagwaneza. 3Burya natwe twahoze turi abapfu n'indakoreka turi mu buyobe. Twari mu buja bw'irari ribi n'ubw'umudamararo ku buryo butari bumwe. Twari abagome n'abanyeshyari, twangwa natwe twangana. 4Ariko igihe kigeze, Imana Umukiza wacu igaragaza ubuntu igirira abantu n'urukundo ibakunda, 5ni ko kudukiza, itabitewe n'uko twakoze ibiyitunganiye, ahubwo ibitewe n'imbabazi zayo. Yadukirishije kutwuhagira, iduha kuvuka ubwa kabiri no guhindurwa bashya na Mwuka Muziranenge. 6Mwuka uwo Imana yamudusakajeho itaziganya, ikoresheje Yezu Kristo Umukiza wacu. 7Kwari ukugira ngo tuyitunganire kubera ubuntu yatugiriye, duhabwe n'umunani ari wo bugingo buhoraho twiringiye kuzahabwa. 8Iryo jambo ni iry'ukuri.
Ndashaka ko wita ukomeje kuri izo ngingo, kugira ngo abantu bose bafitiye Imana icyizere bashishikarire bihebuje gukora ibyiza. Ibyo nta ko bisa, ni na byo bifitiye abantu akamaro. 9Naho impaka z'amanjwe n'ibyerekeye ibisekuruza#ibisekuruza: reba 1 Tim 1.4 (sob)., n'intonganya n'imburanya zishingiye ku Mategeko ujye ubigendera kure. Nta kamaro bifite, nta n'aho bigeza umuntu. 10Umuntu uca ibice mu ba Kristo, numara kumuburira ubwa mbere n'ubwa kabiri umwigizeyo. 11Urabizi umuntu nk'uwo aba yariyandaritse, ni umunyabyaha, ibibi akora ni byo bimushinja.
Umwanzuro
12Nimara kugutumaho Aritema cyangwa Tikiko, uzagerageze kunsanga i Nikopoli kuko ari ho niyemeje kumara amezi y'imbeho. 13Gira umwete wo gutegura urugendo rwa Apolo n'urwa Zena umuhanga mu kuburanira abantu, kugira ngo batazagira icyo babura. 14Abantu bacu nibimenyereze gushishikarira ibikorwa byiza kugira ngo babone uko bagoboka abandi, bityo be kuba imburamumaro.
15Abo turi kumwe bose baragutashya. Tashya abadukunda dusangiye kwemera Kristo.
Nyagasani nagumye kubagirira ubuntu mwese.

Currently Selected:

Tito 3: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy