YouVersion Logo
Search Icon

Tito 2

2
Inyigisho nzima
1Wowe ujye wemeza abantu imyifatire ihuye n'inyigisho ziboneye. 2Abasaza ubabwire ngo be gutegekwa n'inda, ahubwo biyubahe, bashyire mu gaciro, bemere Kristo ku buryo bushyitse, bagire n'urukundo kandi be gucogora. 3Abakecuru na bo ni uko, ubabwire bifate uko bikwiye abantu bubaha Imana. Ntibabe abanyamazimwe cyangwa abaja b'inzoga. Ahubwo bajye bigisha abandi ibyiza. 4Bamenyereze abagore bakiri bato gukunda abagabo babo n'abana babo, 5babigishe kuba abanyangesonziza no kutiyandarika, no gukorera ingo no kugira umutima, no kwemera kugengwa n'abagabo bashakanye kugira ngo hatagira utuka Ijambo ry'Imana.
6-7Abasore na bo ubihanangirize utyo, kugira ngo mu byo bakora byose bajye bashyira mu gaciro. Nawe witange ho urugero rw'ibikorwa byiza. Mu kwigisha abantu ube indakemwa kandi wiyubahe. 8Ibyo ubabwira bibe bishyitse kandi bitagayitse, kugira ngo abaturwanya bamware babure ikibi batuvugaho.
9Abagaragu b'inkoreragahato bemere kugengwa na ba shebuja ku buryo bwose babashimisha, batabavuguruza 10kandi nta cyo babība. Ahubwo babe indahemuka rwose, kugira ngo baheshe agaciro inyigisho z'Imana Umukiza wacu ku buryo bwose.
11Erega ubuntu bw'Imana bwamaze kugaragara, ni bwo sōko y'agakiza ku bantu bose! 12Ubwo buntu butwigisha kuzinukwa imico mibi yo kutubaha Imana no kurarikira iby'isi, kugira ngo muri ibi bihe bya none tumenye kwifata, tugire n'imibereho itunganye yo kubaha Imana. 13Ni na ko dukwiye kumera tugitegereje umunsi muhire dufitiye ubwuzu, ubwo Yezu Kristo ari we Mana yacu#Kristo … wacu: cg Imana ikomeye n'Umukiza wacu Yezu Kristo. ikomeye n'Umukiza azaza afite ikuzo. 14Ni we witanze kugira ngo aducungure, atuvane mu bugome bwose kandi ngo atweze, atugire abantu be bwite bafite ishyaka ryo gukora ibyiza.
15Ibyo ni byo ugomba kumenyesha abakumva, ubakomeze kandi ubacyahe, ukoresheje ubushobozi bwose wahawe. Ntihakagire n'umwe ugusuzugura.

Currently Selected:

Tito 2: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy