Ariko igihe kigeze, Imana Umukiza wacu igaragaza ubuntu igirira abantu n'urukundo ibakunda, ni ko kudukiza, itabitewe n'uko twakoze ibiyitunganiye, ahubwo ibitewe n'imbabazi zayo. Yadukirishije kutwuhagira, iduha kuvuka ubwa kabiri no guhindurwa bashya na Mwuka Muziranenge. Mwuka uwo Imana yamudusakajeho itaziganya, ikoresheje Yezu Kristo Umukiza wacu. Kwari ukugira ngo tuyitunganire kubera ubuntu yatugiriye, duhabwe n'umunani ari wo bugingo buhoraho twiringiye kuzahabwa.