YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 35

35
Imijyi y'Abalevi
1Abisiraheli bakiri mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani ahateganye n'i Yeriko, Uhoraho abwira Musa ati: 2“Tegeka Abisiraheli ko ku migabane yabo bahaho Abalevi imijyi yo guturamo, n'inzuri ziyikikije. 3Abalevi bazaba muri iyo mijyi, inzuri ziyikikije zibe iz'amatungo yabo yose. 4Izo nzuri zizagarukire kuri metero magana ane na mirongo itanu, uhereye ku rukuta rw'umujyi ku mpande zose. 5Bityo inzuri z'Abalevi zizaba mpande enye, buri ruhande rupima metero magana cyenda, kandi umujyi uzaba uri hagati yazo. 6Muzahe Abalevi imijyi mirongo ine n'ibiri, mwongereho n'indi itandatu izabe iy'ubuhungiro bw'umuntu wishe undi atabigambiriye. 7Bityo muzaha Abalevi imijyi mirongo ine n'umunani, hamwe n'inzuri ziyikikije. 8Muzabahe iyo mijyi mukurikije imijyi iri mu mugabane wa buri muryango, abafite myinshi bazatange myinshi, abafite mike bazatange mike.”
Imijyi y'ubuhungiro
(Ivug 19.1-13; Yoz 20.1-9)
9Uhoraho ategeka Musa 10kubwira Abisiraheli ati: “Nimwambuka Yorodani mukagera mu gihugu cya Kanāni, 11muzitoranyirize imijyi kugira ngo umuntu wishe undi atabigambiriye, abone aho ahungira 12umuntu ushaka guhōrera uwishwe. Uwishe undi ntakicwe atabanje gucirwa urubanza n'ababishinzwe. 13Muzatoranye imijyi itandatu ibe iy'ubuhungiro, 14itatu ibe hakuno ya Yorodani, n'indi itatu ibe hakurya mu gihugu cya Kanāni. 15Iyo mijyi itandatu izabe ubuhungiro bw'uwishe undi atabigambiriye, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe cyangwa umugenzi.
16“Umuntu niyica undi amukubise icyitwa icyuma cyose, azaba ari umwicanyi, ajye acirwa urwo gupfa. 17Namwica amukubise ibuye azaba ari umwicanyi, ajye acirwa urwo gupfa. 18Namwica amukubise icyitwa igiti cyose azaba ari umwicanyi, ajye acirwa urwo gupfa. 19Umwicanyi azashyikirizwe ugomba guhōrera uwishwe kugira ngo yicwe.#19: cg Ugomba guhōrera uwishwe nashyīkira umwicanyi azamwice. Reba Ivug 19.12. 20Umuntu nasunika undi ku bugome cyangwa akagira icyo amutera agambiriye kumugirira nabi, bikamuviramo gupfa, 21cyangwa akamutera ikofi kubera urwango akamwica, azaba ari umwicanyi, ajye acirwa urwo gupfa. Azashyikirizwe ugomba guhōrera uwishwe kugira ngo yicwe.
22“Ariko umuntu nahutaza undi nta rwango amufitiye, cyangwa akagira icyo amutera atagambiriye kumugirira nabi, 23cyangwa akamuhirikaho ibuye atamubonye akamwica, kandi atamwanga atanagambiriye kumugirira nabi, 24icyo gihe uwishe umuntu n'uhōrera uwapfuye, bajye bashyikirizwa abashinzwe ubutabera, babakiranure bakurikije aya mategeko. 25Bazasubize uwishe umuntu mu mujyi w'ubuhungiro yari yahungiyemo, bityo bazaba bamukijije ushaka guhōrera uwapfuye. Ajye ahaguma kugeza igihe Umutambyi mukuru azapfira. 26Ariko umuntu wishe undi nava mu mujyi w'ubuhungiro, 27uhōrera uwapfuye akamwicira inyuma y'uwo mujyi, uwo muhōzi ntazabihanirwe. 28Uwishe undi agomba kuguma mu mujyi w'ubuhungiro, kugeza igihe Umutambyi mukuru azapfira. Ubwo ni bwo azashobora gusubira muri gakondo ye. 29Mwebwe n'abazabakomokaho mujye muca imanza mutyo, aho muzaba mutuye hose.
30“Uzica undi na we azicwe nihagira abagabo babimuhamya, ariko umuntu nashinjwa n'umugabo umwe gusa ntakicwe. 31Ntimukemere ko umwicanyi atanga indishyi, ajye yicwa. 32Ntimukemere kandi ko uwahungiye mu mujyi w'ubuhungiro atanga indishyi yo kwicungura kugira ngo asubire muri gakondo ye. Ajye ategereza ko Umutambyi mukuru apfa. 33Ntimugahumanyishe igihugu cyanyu ubwicanyi. Nta bundi buryo bwo kugihumanura uretse kwica umwicanyi. 34Ntimugahumanye igihugu muzaturamo kuko nanjye nzaba ngituyemo. Ndi Uhoraho uba hagati yanyu.”

Currently Selected:

Ibarura 35: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy