YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 34

34
Imipaka y'igihugu cyasezeranyijwe Abisiraheli
1Uhoraho ategeka Musa 2kubwira Abisiraheli ati: “Nimutera igihugu cya Kanāni, muzacyigarurire mugeze ku mipaka mbabwira. 3Mu ruhande rw'amajyepfo ahagana mu butayu bwa Tsini muzagabana n'igihugu cya Edomu. Umupaka wanyu uzahera mu majyepfo y'Ikiyaga cy'Umunyu, 4unyure mu majyepfo y'umusozi wa Akurabimu, ukomeze mu butayu bwa Tsini ugeze i Kadeshi-Barineya mu majyepfo. Kuva aho uzakomeza unyure i Hasaradari na Asimoni, 5ukomeze ugere ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri no ku Nyanja ya Mediterane.
6“Umupaka wanyu w'iburengerazuba uzaba Inyanja ya Mediterane.
7“Uwo mu majyaruguru uzahera ku Nyanja ya Mediterane unyure ku musozi wa Hori, 8ukomeze kuri Lebo-Hamati ugeze i Sedadi mu majyaruguru. 9Kuva aho uzakomeza unyure i Zifuroni ugeze i Hasari-Enani. Uwo abe ari wo mupaka wanyu wo mu majyaruguru.
10“Umupaka wanyu w'iburasirazuba uzahera Hasari-Enani unyure i Shefamu, 11ukomeze umanuke ugere i Ribula, iburasirazuba bwa Ayini. Kuva aho uzakomeza ku misozi iri iburasirazuba bw'ikiyaga cya Galileya, 12ukurikire uruzi rwa Yorodani kugera ku Kiyaga cy'Umunyu. Ngiyo imipaka y'igihugu cyanyu.”
13Musa abwira Abisiraheli ati: “Icyo ni cyo gihugu Uhoraho yategetse kugabanya imiryango icyenda n'igice hakoreshejwe ubufindo. 14Umuryango wa Rubeni n'uwa Gadi n'igice cy'uwa Manase yabonye imigabane yayo. 15Iyo miryango uko ari ibiri n'igice yahawe imigabane yayo iburasirazuba bwa Yorodani.”
Abashinzwe kugabanya igihugu
16Uhoraho abwira Musa ati: 17“Dore amazina y'abantu bazabagabanya igihugu: umutambyi Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni, 18bafashijwe n'umutware umwe muri buri muryango. 19Dore amazina y'abo batware:
Kalebu mwene Yefune wo mu muryango wa Yuda,
20Shemweli mwene Amihudi wo mu muryango wa Simeyoni,
21Elidadi mwene Kisiloni wo mu muryango wa Benyamini,
22Buki mwene Yogili wo mu muryango wa Dani,
23Haniyeli mwene Efodi wo mu muryango wa Manase mwene Yozefu,
24Kemuweli mwene Shifutani wo mu muryango wa Efurayimu,
25Elisafani mwene Parinaki wo mu muryango wa Zabuloni,
26Palitiyeli mwene Azani wo mu muryango wa Isakari,
27Ahihudi mwene Shelomi wo mu muryango wa Ashēri,
28Pedaheli mwene Amihudi wo mu muryango wa Nafutali.”
29Abo ni bo Uhoraho yashinze kugabanya Abisiraheli igihugu cya Kanāni.

Currently Selected:

Ibarura 34: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy