YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 36

36
Buri muryango ugomba kugumana gakondo yawo
1Nuko abatware b'inzu ya Gileyadi mwene Makiri mwene Manase mwene Yozefu, baza kureba Musa n'abatware b'amazu y'Abisiraheli. 2Babwira Musa bati: “Databuja, igihe Uhoraho yagutegekaga ko igihugu kigomba kugabanywa Abisiraheli hakoreshejwe ubufindo, yagutegetse ko abakobwa ba nyakwigendera Selofehadi umuvandimwe wacu, bahabwa umugabane we. 3Ariko nibashyingirwa mu yindi miryango y'Abisiraheli, umugabane wabo uzavanwa kuri gakondo yacu Abamanase, ushyirwe kuri gakondo y'aho bazashyingirwa, bitume gakondo yacu igabanuka. 4Umwaka wa Yubile#Yubile: reba Lev 25.8-55. nugera, umugabane wabo uzakurwa kuri gakondo y'umuryango wacu, ushyirwe burundu kuri gakondo y'undi muryango.”
5Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli ati: “Ibyo Abayozefu bavuga bifite ishingiro. 6None Uhoraho ategetse ko abakobwa ba Selofehadi bazarongorwa n'abo bihitiyemo, bapfa kuba ari abo mu muryango wa ba sekuruza. 7Umugabane w'Abisiraheli ntukave mu muryango ngo ujye mu wundi. Buri Mwisiraheli ajye agumana umugabane wo muri gakondo ya ba sekuruza. 8Mu gihe umukobwa ahawe umunani kwa se, agomba gushyingirwa mu muryango wa ba sekuruza, kugira ngo uwo munani ugume muri gakondo yabo. 9Bityo umugabane ntuzava mu muryango ngo ujye mu wundi, buri muryango w'Abisiraheli uzagumana gakondo yawo.”
10Abakobwa ba Selofehadi bumvira ibyo Uhoraho yabategetse abinyujije kuri Musa. 11Mahila na Tirusa na Hogila, na Milika na Nowa abakobwa ba Selofehadi, bashyingirwa kwa ba se wabo, 12mu muryango wa Manase mwene Yozefu. Nuko umunani wabo uguma mu muryango wabo.
13Ayo ni yo mabwiriza n'amategeko Uhoraho yahaye Abisiraheli, abinyujije kuri Musa bakiri mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, ahateganye n'i Yeriko.

Currently Selected:

Ibarura 36: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy