YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 23

23
Yozuwe yibutsa Abisiraheli kuyoboka Uhoraho
1Uhoraho yahaye Abisiraheli amahoro abarinda abanzi babakikije. Hashize igihe kirekire, Yozuwe aba ageze mu za bukuru, 2ahamagaza Abisiraheli bose barimo n'abakuru b'imiryango n'abatware n'abacamanza n'abandi bashinzwe ubutabera, arababwira ati: “Dore ndashaje, ngeze mu za bukuru. 3Mwiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yagenje amahanga yari atuye muri iki gihugu kubera mwe, ni we ubwe wabarwaniriye. 4Nagabanyije igihugu cyose kuva kuri Yorodani kugeza ku Nyanja ya Mediterane, haba ahari hatuwe n'amahanga twatsinze, haba n'aho tutaratsinda, buri muryango wahawe umugabane wawo. 5Uhoraho Imana yanyu ubwe ni we uzamenesha ayo mahanga asigaye, azayirukana muyazungure nk'uko yabibasezeranyije. 6Muzabe intwari cyane, kandi muzitondere ibyanditswe byose mu gitabo cy'Amategeko ya Musa mudateshuka. 7Ntimuzifatanye n'ayo mahanga asigaye muri mwe, ntimuzambaze imana zayo kandi ntimuzarahire mu izina ryazo, ntimuzaziyoboke cyangwa ngo muziramye. 8Muzabane akaramata n'Uhoraho Imana yanyu, nk'uko mwabigenje kugeza ubu. 9Uhoraho yabameneshereje amahanga akomeye kandi y'ibihangange, kugeza ubu nta wabahangaye. 10Umuntu umwe muri mwe yashoboye kumenesha abanzi igihumbi, kuko Uhoraho Imana yanyu ari we wabarwaniriye nk'uko yabibasezeranyije. 11Muramenye rero muzakunde Uhoraho Imana yanyu. 12Ntimuzamwimūre, ntimuzagirane amasezerano n'abanyamahanga bacitse ku icumu basigaye muri mwe, ntimuzashyingirane na bo kandi ntimuzifatanye na bo. 13Naho ubundi Uhoraho ntiyakomeza kumenesha abo banyamahanga mu gihugu cyanyu bazababera nk'umutego cyangwa nk'ikiboko ku mugongo, cyangwa nk'igitotsi mu jisho, kugeza igihe muzashirira muri iki gihugu cyiza Uhoraho Imana yanyu yabahaye.
14“Dore jyewe ngiye kwigendera, ariko mwe muzi neza mudashidikanya ko ibyiza byose Uhoraho Imana yanyu yabasezeranyije yabisohoje, nta na kimwe atasohoje. 15None rero nk'uko yasohoje ibyo byiza byose, ni na ko azasohoza n'ibibi byose yababwiye kugeza ubwo azabatsemba muri iki gihugu cyiza, 16nimutubahiriza Isezerano yabahaye. Nimuyoboka izindi mana mukaziramya, Uhoraho Imana yanyu azabarakarira ahite abamara muri iki gihugu cyiza yabahaye.”

Currently Selected:

Yozuwe 23: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy