YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 22

22
Yozuwe asezerera abo hakurya ya Yorodani
1Nuko Yozuwe ahamagaza Abarubeni n'Abagadi n'igice cy'Abamanase, 2arababwira ati: “Mwakurikije ibyo Musa umugaragu w'Uhoraho yabategetse byose, kandi mwumviye amabwiriza yose nabahaye. 3Ntimwatereranye bene wanyu b'Abisiraheli muri iki gihe kirekire gishize, ahubwo mwasohoje ibyo Uhoraho Imana yanyu yabategetse. 4Ubwo Uhoraho Imana yanyu yahaye bene wanyu amahoro nk'uko yabibasezeranyije, nimwisubirire iwanyu muture mu karere Musa umugaragu w'Uhoraho yabahaye, hakurya ya Yorodani. 5Icyakora muzitondere amabwiriza n'amategeko Musa umugaragu w'Uhoraho yabahaye. Mujye mukunda Uhoraho Imana yanyu mugenze uko ashaka, mukurikize amabwiriza ye, mubane na we akaramata kandi mumukorere n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose.”
6Nuko Yozuwe abasabira umugisha, maze arabasezerera kugira ngo batahe, 7-8avuga ati: “Nimwisubirire iwanyu, mujyane n'ubukungu bwinshi bwose mwaronse, ari amatungo, ari ifeza n'izahabu, ari umuringa n'icyuma, ari n'imyambaro myinshi cyane. Iyo minyago muzayigabane n'abo mu miryango yanyu.” (Igice kimwe cy'umuryango wa Manase, Musa yari yaragihaye umugabane i Bashani mu burasirazuba bwa Yorodani, naho ikindi gice Yozuwe yaragihaye umugabane, hamwe na bene wabo bari mu burengerazuba bwa Yorodani.)
9Nuko Abarubeni n'Abagadi n'igice cy'Abamanase batandukanira n'abandi Bisiraheli i Shilo mu gihugu cya Kanāni, bajya i Gileyadi mu karere Uhoraho yabahaye abinyujije kuri Musa.
Urutambiro rwubatswe hafi ya Yorodani
10Bakiri mu gihugu cya Kanāni, bubaka urutambiro runini cyane hafi y'uruzi rwa Yorodani. 11Abandi Bisiraheli bumva ko Abarubeni n'Abagadi n'igice cy'Abamanase bubatse urutambiro hafi ya Yorodani, mu gihugu cya Kanāni. 12Nuko bakoranira i Shilo, kugira ngo bajye gutera imiryango yo mu burasirazuba. 13Ariko babanza kohereza Finehasi, mwene Eleyazari umutambyi mu ntara ya Gileyadi, kugira ngo avugane n'Abarubeni n'Abagadi n'igice cy'Abamanase. 14Yajyanye n'abatware icumi, umwe muri buri muryango w'Abisiraheli b'iburengerazuba bwa Yorodani, bose bari abakuru b'amazu mu miryango yabo. 15Nuko bajya i Gileyadi, maze babwira iyo miryango yo mu burasirazuba bati: 16“Abandi Bisiraheli bakoranye mu izina ry'Uhoraho baradutuma bati: ‘Ni kuki mwahemukiye Imana y'Abisiraheli? Kuki mwateshutse ku Uhoraho mukamugomera mwiyubakira urutambiro? 17Mbese ntimwibuka uko twacumuye turi i Pewori, bigatuma Uhoraho aduteza icyorezo kikidukurikiranye na n'ubu? Mbese icyo gicumuro nticyari gihagije? 18Nyamara dore mwebwe mwongeye kwigomeka ku Uhoraho! Ntimuzi ko nimumucumuraho uyu munsi, ejo azarakarira Abisiraheli bose? 19Niba mwumva ko akarere kanyu gahumanye#mwumva … gahumanye: Finehasi yibwiraga ko icyatumye Abarubeni bubaka urutambiro iburengerazuba bwa Yorodani, ari uko batekerezaga ko badakwiriye kuramya Uhoraho bari mu karere kabo. Reba Uguhumana., nimuze mu gihugu cy'Uhoraho aho Ihema rye riri, muhabwe imigabane hamwe natwe. Ariko mwirinde kwigomeka ku Uhoraho Imana yacu mwubaka urundi rutambiro rutari urwe, kandi natwe mwe kutwigomekaho. 20Mbese ntimwibuka uko Akani ukomoka kuri Zera yahemutse bikabije, agatwara ibintu byeguriwe Uhoraho? Byatumye Uhoraho arakarira Abisiraheli bose. Akani si we wenyine wapfuye azize icyo gicumuro.’ ”
21Nuko Abarubeni n'Abagadi n'igice cy'Abamanase, basubiza abatware b'indi miryango bati: 22“Uhoraho ni we Mana nyamana! Uhoraho Imana nyamana ni we ubizi, ndetse n'Abisiraheli bose babimenye! Niba twarigometse ku Uhoraho tugahemuka, muhite muturimbura! 23Niba twariyubakiye urutambiro tugamije kwimūra Uhoraho, tukaruturiraho ibitambo bikongorwa n'umuriro cyangwa iby'umusangiro, cyangwa amaturo y'ibinyampeke, Uhoraho ubwe atwihanire! 24Nyamara si cyo cyatumye turwubaka. Ahubwo twatinyaga ko abazabakomokaho bazabaza abacu bati: ‘Muhuriye he n'Uhoraho Imana y'Abisiraheli? 25Uhoraho ubwe yagize Yorodani umupaka hagati yacu namwe Abarubeni n'Abagadi. None rero, nta cyo muhuriyeho n'Uhoraho!’ Bityo bakabuza abazadukomokaho kuyoboka Uhoraho. 26Ni yo mpamvu twiyemeje kubaka urwo rutambiro, atari urwo gutambiriraho ibitambo ibyo ari byo byose, 27ahubwo ari ikimenyetso hagati yacu namwe n'abazadukomokaho, kigaragaza ko tuyoboka Uhoraho kandi ko tuzamutambirira ibitambo bikongorwa n'umuriro n'iby'umusangiro, n'ibindi bitambo byose mu Ihema rye. Bityo abazabakomokaho ntibazabwira abacu ko nta cyo bahuriyeho n'Uhoraho. 28Nibaramuka bavuze batyo, abazadukomokaho bazasubiza bati: ‘Nimurebe urutambiro ba sokuruza bubatse rumeze nk'urw'Uhoraho. Nyamara si urwo gutambiraho ibitambo ibyo ari byo byose, ahubwo ni ikimenyetso hagati yacu namwe.’ 29Ntibikabeho ko twakwigomeka ku Uhoraho ngo tureke kumuyoboka twubaka urutambiro rwo gutambiraho ibitambo bikongorwa n'umuriro, cyangwa amaturo y'ibinyampeke cyangwa ibindi bitambo. Nta handi twifuza kubitambira, atari ku rutambiro rw'Uhoraho Imana yacu ruri imbere y'Ihema rye.”
30Umutambyi Finehasi n'abakuru b'Abisiraheli, ari bo bakuru b'amazu bari kumwe na we, banyurwa n'ibisobanuro bahawe n'Abarubeni n'Abagadi n'Abamanase. 31Finehasi mwene Eleyazari umutambyi arababwira ati: “Noneho tumenye ko mutahemukiye Uhoraho nk'uko twibwiraga. Ntimwashyize Abisiraheli mu kaga ko guhanwa n'Uhoraho, tumenye ko ari kumwe natwe.”
32Hanyuma Finehasi mwene Eleyazari umutambyi, na ba batware basezera ku Barubeni n'Abagadi, bava mu ntara ya Gileyadi basubira muri Kanāni, maze babwira abandi Bisiraheli iby'urugendo rwabo. 33Nuko babyumvise baranezerwa basingiza Imana, bareka umugambi wo gutera Abarubeni n'Abagadi, no gutsemba intara zabo. 34Abarubeni n'Abagadi bita urwo rutambiro “Kimenyetso”, bagira bati:#“Kimenyetso”, bagira bati: aya magambo ntaboneka muri Bibiliya nyinshi z'igiheburayi. “Ruzatubere ikimenyetso cy'uko Uhoraho ari Imana.”

Currently Selected:

Yozuwe 22: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy