YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 24

24
Abisiraheli basezerana kuyoboka Uhoraho
1Yozuwe akoranyiriza imiryango yose y'Abisiraheli i Shekemu, maze ahamagara n'abakuru b'Abisiraheli n'abatware n'abacamanza n'abandi bashinzwe ubutabera, bose baza imbere y'Imana. 2Nuko Yozuwe abwira Abisiraheli bose ati: “Uhoraho Imana yanyu aravuze ati: ‘Kera mu gihe cya Tera se wa Aburahamu na Nahori, ba sokuruza bari batuye hakurya y'uruzi rwa Efurati basengaga ibigirwamana. 3Nuko mvana sokuruza Aburahamu hakurya ya Efurati, muyobora mu gihugu cyose cya Kanāni, maze muha urubyaro rwinshi, abyara Izaki, 4Izaki na we abyara Yakobo na Ezawu. Ezawu namuhaye gutura mu misozi ya Seyiri, naho Yakobo n'urubyaro rwe basuhukira mu Misiri.
5“Hanyuma ntumayo Musa na Aroni kuvanayo Abisiraheli, mbanje guteza Abanyamisiri ibyago bikomeye. 6Navanye ababyeyi banyu mu Misiri, ariko Abanyamisiri babakurikira bari mu magare y'intambara no ku mafarasi, babageza ku Nyanja y'Uruseke. 7Nuko Abisiraheli barantakambira, maze nshyira umwijima hagati yabo n'Abanyamisiri. Narengeje amazi y'inyanja ku Banyamisiri, bararohama Abisiraheli babibona. Nyuma y'ibyo mumara imyaka myinshi mu butayu. 8Nabagejeje mu gihugu cy'Abamori bari batuye mu burasirazuba bwa Yorodani. Barabateye ariko ndababagabiza murabatsinda, mbaha kubatsemba mwigarurira igihugu cyabo. 9Umwami w'i Mowabu witwaga Balaki mwene Sipori na we yarabateye. Ndetse yatumije Bālamu mwene Bewori kugira ngo abavume, 10ariko sinamwemerera ko abavuma, ahubwo abahesha umugisha mubakiza ntyo. 11Mwambutse Yorodani mugera i Yeriko. Abaturage baho kimwe n'Abamori n'Abaperizi n'Abanyakanāni, n'Abaheti n'Abagirigashi n'Abahivi n'Abayebuzi barabarwanyije, ariko bose narababagabije murabatsinda. 12Igihe ba bami bombi b'Abamori babateraga nohereje amavubi arabamenesha, mutiriwe mukoresha inkota zanyu n'imiheto yanyu. 13Nabahaye igihugu kitabaruhije mugihinga, mbatuza mu mijyi mutubatse, mbaha no kurya ku mbuto z'imizabibu n'iminzenze mutateye.”
14Nuko Yozuwe arakomeza ati: “None rero nimwubahe Uhoraho, mumuyoboke mutaryarya kandi mubikuye ku mutima. Nimwamagane ibigirwamana ba sokuruza basengaga bakiri hakurya ya Efurati n'ibyo basengaga mu Misiri, maze muyoboke Uhoraho. 15Ariko niba mudashaka kumuyoboka, mwihitiremo ibigirwamana muzayoboka, mbese nk'ibyo ba sokuruza basengaga bakiri hakurya ya Efurati, cyangwa iby'Abamori mwazunguye. Icyakora jyewe n'urugo rwanjye tuzayoboka Uhoraho.”
16Nuko Abisiraheli baramusubiza bati: “Ntibikabeho ko twimūra Uhoraho! Ntabwo tuzayoboka izindi mana! 17Koko Uhoraho Imana yacu ni we watuvanye mu Misiri, aho twebwe na ba sogokuruza twari inkoreragahato, twiboneye n'ibitangaza bikomeye yakoze. Ni we waturindiye mu rugendo rwose twakoze no mu mahanga yose twanyuzemo. 18Ni we wirukanye ayo mahanga yose ndetse n'Abamori babaga muri iki gihugu. Natwe rero tuzayoboka Uhoraho, kuko ari we Mana yacu.”
19-20Nuko Yozuwe abwira Abisiraheli ati: “Ntabwo mushobora kuyoboka Uhoraho mumubangikanyije n'ibigirwamana. Ni Imana nziranenge kandi ifuha. Ntabwo izihanganira ubwigomeke bwanyu n'ibicumuro byanyu, izabahinduka ibagirire nabi maze ibatsembe, kandi yari yarabagiriye iyo neza yose.”
21Baramusubiza bati: “Oya, tuzayoboka Uhoraho.”
22Yozuwe arababwira ati: “Mujye muzirikana ko ari mwe ubwanyu mwihitiyemo kuyoboka Uhoraho.”
Baramusubiza bati: “Tuzabizirikana.”
23Nuko Yozuwe arababwira ati: “Nimwamagane ibigirwamana by'abanyamahanga biri muri mwe, maze mwiyegurire Uhoraho Imana y'Abisiraheli.”
24Baramusubiza bati: “Tuzayoboka Uhoraho Imana yacu tumwumvire.”
25Uwo munsi bari i Shekemu, Yozuwe agirana n'Abisiraheli amasezerano arimo amategeko n'amabwiriza bagomba gukurikiza, 26ayandika mu gitabo cy'Amategeko y'Imana. Hanyuma afata ibuye rinini, arishinga munsi y'igiti cy'inganzamarumbu cyari hafi y'Inzu y'Uhoraho. 27Nuko abwira Abisiraheli bose ati: “Iri buye rizatubera umugabo, kuko ryumvise amagambo yose Uhoraho yatubwiye. Nimuhemukira Imana yanyu rizabashinja.”
28Nuko Yozuwe arabasezerera, buri muntu asubira iwe.
Urupfu rwa Yozuwe
29Nyuma y'ibyo Yozuwe mwene Nuni akaba n'umugaragu w'Uhoraho, apfa amaze imyaka ijana na cumi avutse. 30Bamuhamba mu isambu ye i Timunati-Sera mu misozi y'Abefurayimu, mu majyaruguru y'umusozi wa Gāshi.
31Abisiraheli bayobotse Uhoraho igihe cyose Yozuwe yari akiriho, no mu gihe cy'abakuru b'imiryango babonye ibyo Uhoraho yakoreye Abisiraheli byose.
32Nuko amagufwa ya Yozefu Abisiraheli bari barakuye mu Misiri, bayahamba i Shekemu mu isambu Yakobo yari yaraguze na bene Hamori se wa Shekemu, ibikoroto ijana by'ifeza. Ayo magufwa aguma mu mugabane w'abakomoka kuri Yozefu.
33Nuko Eleyazari mwene Aroni na we arapfa, bamuhamba ku musozi wari warahawe umuhungu we Finehasi, mu misozi y'Abefurayimu.

Currently Selected:

Yozuwe 24: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy