YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 3

3
Amahanga yasigaye mu gihugu
1Hari amahanga Uhoraho yaretse kugira ngo ayakoreshe, agerageza Abisiraheli bose batarwanye intambara zo kwigarurira Kanāni. 2Ibyo yabikoreye kugira ngo Abisiraheli batigeze bajya ku rugamba bimenyereze intambara. 3Abo Uhoraho yaretse ni abami batanu bategekaga Abafilisiti, n'Abanyakanāni bose, n'Abanyasidoni n'Abahivi batuye mu bisi bya Libani, uhereye ku musozi wa Bāli-Herumoni ukageza i Lebo-Hamati. 4Icyatumye abareka kwari ukugira ngo abakoreshe agerageza Abisiraheli, kugira ngo arebe ko bumvira amabwiriza ye Musa yagejeje kuri ba sekuruza. 5Bityo Abisiraheli baturana n'Abanyakanāni n'Abaheti n'Abamori, n'Abaperizi n'Abahivi n'Abayebuzi. 6Abisiraheli bashyingiranye n'abantu bo muri ayo mahanga kandi bayoboka imana zabo.
Otiniyeli
7Abisiraheli bacumuye ku Uhoraho Imana yabo baramwimūra, bayoboka za Bāli na za Ashera. 8Uhoraho arabarakarira abagabiza Kushani-Rishatayimu, umwami wa Mezopotamiya. Uwo mwami abategeka imyaka umunani. 9Abisiraheli batakambira Uhoraho maze abashyiriraho umuntu wo kubakiza. Uwo ni Otiniyeli#Otiniyeli: reba Abac 1.12-13. mwene Kenazi murumuna wa Kalebu. 10Mwuka w'Uhoraho amuzaho#Mwuka w'Uhoraho amuzaho: cg Uhoraho amuha imbaraga., aba umurengezi w'Abisiraheli. Otiniyeli atera Kushani-Rishatayimu umwami wa Mezopotamiya, maze Uhoraho amuha kumutsinda. 11Igihugu cyamaze imyaka mirongo ine mu mutekano, hanyuma Otiniyeli mwene Kenazi arapfa.
Ehudi
12Abisiraheli bongeye gucumura ku Uhoraho, bituma abagabiza Eguloni umwami wa Mowabu. 13Eguloni yishyize hamwe n'Abamoni n'Abamaleki, batera Abisiraheli. Barabatsinze bigarurira Yeriko umujyi w'imikindo. 14Nuko Abisiraheli bategekwa na Eguloni umwami wa Mowabu imyaka cumi n'umunani.
15Abisiraheli batakambira Uhoraho, abashyiriraho umuntu wo kubakiza. Uwo ni Ehudi mwene Gera wo mu muryango wa Benyamini. Ehudi uwo yatwariraga imoso. Nuko Abisiraheli bamuha amaturo kugira ngo ajye kubahakirwa kuri Eguloni umwami wa Mowabu. 16Maze Ehudi acurisha inkota ifite uburebure bwa santimetero mirongo ine n'eshanu, ayambara ku itako ry'iburyo ayikenyereraho. 17Ya maturo ayashyīra Eguloni umwami wa Mowabu, wari umugabo ubyibushye cyane. 18Amaze kuyamushyikiriza, we n'abari bayamutwaje barasezera. 19Ngo bagere i Gilugali aho bacukura amabuye#aho bacukura amabuye: cg ahari ibigirwamana., Ehudi asubira ibwami. Agezeyo abwira umwami ati: “Nyagasani, ngufitiye ubutumwa ngomba kukubwira twiherereye.” Nuko umwami ahēza abo bari kumwe, bose baherako barasohoka.
20Igihe umwami yari asigaye wenyine mu cyumba gifutse cy'igorofa yo hejuru, Ehudi aramwegera aramubwira ati: “Hari icyo Imana yantumye nifuza kukugezaho.” Umwami ngo abyumve arahaguruka. 21Nuko Ehudi akura ya nkota ku itako ry'iburyo abikoresheje ukuboko kw'ibumoso, ayitikura umwami mu nda. 22Inkota uko yakabaye ndetse n'ikirindi, irigita mu binure iramuhinguranya, Ehudi ntiyarushya ayimukuramo. 23Ehudi arasohoka afungisha umuryango urufunguzo, anyura ku ibaraza ry'inyuma, arigendera.
24Amaze kugenda abagaragu b'umwami bagaruka ku cyumba gifutse cy'igorofa yo hejuru, basanga umuryango ufunze. Baribwira bati: “Ahari umwami yaba yagiye kwituma.” 25Bategereza umwanya munini cyane, batangazwa no kubona amaze icyo gihe cyose atarakingura. Barambiwe bafata urufunguzo barakingura, bageze mu cyumba basanga shebuja arambaraye hasi yapfuye.
26Igihe bari bagitegereje, Ehudi yarihungiye anyura ha hantu bacukura amabuye, acikira i Seyira. 27Ageze mu misozi y'Abefurayimu avuza ihembe, maze Abisiraheli bakoranira hamwe, amanukana na bo abarangaje imbere. 28Ehudi arababwira ati: “Nimunkurikire dutere abanzi banyu b'Abamowabu, kuko Uhoraho yababagabije.” Baramukurikira baramanuka, bigarurira ibyambu bya Yorodani biteganye na Mowabu, ntibagira umuntu n'umwe bemerera kwambuka. 29Uwo munsi bica Abamowabu ibihumbi icumi, abagabo b'ibihangange kandi b'intwari, ntihagira n'umwe ucika ku icumu. 30Uwo munsi Abisiraheli batsinda Abamowabu, maze igihugu kimara imyaka mirongo inani mu mutekano.
Shamugari
31Uwakurikiye Ehudi ni Shamugari mwene Anati. Yicishije igihosho Abafilisiti magana atandatu, akiza Abisiraheli.

Currently Selected:

Abacamanza 3: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy