YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 2

2
Uhoraho acyaha Abisiraheli
1Umumarayika w'Uhoraho yavuye i Gilugali ajya i Bokimu, abwira Abisiraheli ati: “Nabavanye mu Misiri mbazana mu gihugu narahiriye guha ba sokuruza. Narababwiye nti: ‘Sinzigera nica amasezerano twagiranye. 2Namwe ntimuzagirane amasezerano n'abatuye muri iki gihugu, ahubwo muzasenye intambiro zabo.’ Nyamara ntabwo mwanyumviye! Ni iki cyatumye mukora mutyo? 3None rero aba bantu sinzabirukana muri mwe, ahubwo bazahinduka abanzi banyu kandi imana zabo zizababera umutego.” 4Umumarayika w'Uhoraho amaze kuvuga ayo magambo, Abisiraheli bose bararira bacura umuborogo. 5Aho hantu bahita Bokimu#Bokimu: risobanurwa ngo “abarira”., kandi bahatambirira Uhoraho ibitambo.
Urupfu rwa Yozuwe
6Nuko Yozuwe asezerera Abisiraheli bose, bajya kwigarurira imigabane bahawe. 7Abantu bayobotse Uhoraho iminsi yose Yozuwe yari akiriho, no mu gihe cyose cy'abakuru bari barabonye ibintu bikomeye Uhoraho yakoreye Abisiraheli. 8Yozuwe mwene Nuni akaba n'umugaragu w'Uhoraho, apfa amaze imyaka ijana na cumi avutse. 9Bamuhamba mu isambu ye i Timunati-Heresi mu misozi y'Abefurayimu, mu majyaruguru y'umusozi wa Gāshi. 10Abantu babyirutse muri icyo gihe na bo barapfa, ababyirutse nyuma ntibigeze bamenya Uhoraho n'ibyiza yakoreye Abisiraheli.
Abisiraheli bimūra Uhoraho
11Abisiraheli bacumuye ku Uhoraho, batangira kuyoboka za Bāli. 12Bimūye Uhoraho Imana ya ba sekuruza wabavanye mu Misiri, bayoboka imana z'amahanga abakikije baraziramya, birakaza Uhoraho. 13Koko bimūye Uhoraho bayoboka Bāli na za Ashitaroti#Ashitaroti: abantu bo muri ako karere bibwiraga ko ari imanakazi itanga ibyara n'urukundo ikagenga n'intambara, bayibangikanyaga na Bāli. Basengeraga amashusho yayo ahantu henshi, bigatuma bibwira ko ari nyinshi.. 14Nuko Uhoraho arakarira Abisiraheli abateza abanyazi barabasahura, abagabiza n'abanzi babakikije, ntibaba bagishoboye guhangana na bo. 15Iyo Abisiraheli bajyaga ku rugamba, Uhoraho yarabarekaga bagatsindwa nk'uko yari yarababwiye kandi akabirahirira. Uhoraho yabateje akaga gakomeye.
16Hanyuma Uhoraho yabashyiriyeho abarengezi#abarengezi: mu giheburayi ni abacamanza. Abacamanza bavugwa muri iki gitabo bari n'abagaba b'ingabo bashinzwe kurengera Abisiraheli. bo kubakiza abanzi babanyagaga ibyabo. 17Icyakora Abisiraheli ntibumviye abo barengezi, ahubwo bayobotse izindi mana baraziramya. Ntibatinze guteshuka imigenzereze ya ba sekuruza, ntibakurikiza amabwiriza y'Uhoraho. 18Nuko abanzi babo bakabakandamiza kandi bakabatoteza, Uhoraho akumva gutaka kwabo akabagirira impuhwe, akabashyiriraho umurengezi. Yaramwunganiraga agakiza Abisiraheli abanzi babo igihe cyose uwo murengezi yabaga akiriho. 19Nyamara iyo umurengezi yapfaga, barongeraga bagasubira mu bibi birenze ibya ba sekuruza. Bayobokaga izindi mana bakaziramya. Ntabwo bigeze bareka gukora ibibi no kutava ku izima. 20Ni cyo cyatumye Uhoraho abarakarira aravuga ati: “Aba bantu bishe Isezerano nagiranye na ba sekuruza, kandi ntibanyumvira. 21Nanjye sinzongera kwirukana umuntu n'umwe wo mu mahanga Yozuwe yasize mu gihugu atarapfa. 22Ayo mahanga ni yo nzakoresha ngerageza Abisiraheli, kugira ngo ndebe ko bakora ibyo nshaka nk'uko ba sekuruza bagenzaga, cyangwa ko batabikora.” 23Ni yo mpamvu Uhoraho yaretse ayo mahanga ntayameneshe huti huti, kandi ntayagabize Yozuwe.

Currently Selected:

Abacamanza 2: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy