YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 4

4
Debora na Baraki
1Ehudi amaze gupfa, Abisiraheli bongera gucumura ku Uhoraho. 2Nuko abagabiza Yabini umwami w'Umunyakanāni wari utuye mu mujyi wa Hasori. Umugaba w'ingabo ze witwaga Sisera, we yabaga i Harosheti-Goyimu#Harosheti-Goyimu: cg Harosheti y'abanyamahanga.. 3Yabini yari afite amagare y'intambara magana cyenda acuzwe mu byuma. Yamaze imyaka makumyabiri ategekesha Abisiraheli igitugu n'urugomo, nuko Abisiraheli batakambira Uhoraho.
4Icyo gihe umuhanuzikazi Debora muka Lapidoti, ni we waciraga Abisiraheli imanza. 5Abantu bamusangaga munsi y'igiti cy'umukindo kugira ngo abakemurire ibibazo. Icyo giti cyitwaga umukindo wa Debora, cyari hagati ya Rama na Beteli mu misozi y'Abefurayimu. 6Umunsi umwe atumira Baraki mwene Abinowamu w'i Kedeshi yo mu ntara ya Nafutali, aramubwira ati: “Uhoraho Imana y'Abisiraheli arategetse ngo ‘Toranya abantu ibihumbi icumi mu muryango wa Nafutali n'uwa Zabuloni, maze ubajyane ku musozi wa Taboru. 7Nanjye nzatuma Sisera umugaba w'ingabo za Yabini agusanga ku mugezi wa Kishoni. Nubwo azaba afite amagare n'ingabo nyinshi, nzamukugabiza umutsinde.’ ”
8Nuko Baraki asubiza Debora ati: “Nzajyayo niwemera ko tujyana, nutemera sinzajyayo.”
9Debora aramubwira ati: “Ndabyemeye turajyana, ariko umenye yuko atari wowe uzashimirwa ugutsinda kwacu, kuko Uhoraho azatanga Sisera kugira ngo yicwe n'umugore.” Nuko Debora arahaguruka ajyana na Baraki i Kedeshi. 10Baraki ahamagaza ab'umuryango wa Zabuloni n'uwa Nafutali kugira ngo bakoranire i Kedeshi, maze abantu ibihumbi icumi baramukurikira, na Debora ajyana na bo.
11Icyo gihe Heberi w'Umukeni yari akambitse mu ihema rye iruhande rw'igiti cy'inganzamarumbu, i Sanayimu hafi y'i Kedeshi. Yari yaritaruye abandi Bakeni bakomoka kuri Hobabu muramu#muramu: cg sebukwe. wa Musa.
12Sisera yumvise ko Baraki mwene Abinowamu ageze ku musozi wa Taboru, 13akoranya ya magare ye magana cyenda n'ingabo ze zose, bava i Harosheti-Goyimu bajya ku mugezi wa Kishoni. 14Debora abwira Baraki ati: “Haguruka ugende dore Uhoraho akurangaje imbere, kugira ngo uyu munsi akugabize Sisera umutsinde.” Nuko Baraki n'ingabo ze ibihumbi icumi bamanuka umusozi wa Taboru, 15batera Sisera n'amagare ye n'ingabo ze. Uhoraho aha Abisiraheli kuzica ariko Sisera we ava mu igare, amaguru ayabangira ingata arahunga. 16Baraki akurikira ingabo za Sisera n'amagare yazo, azigeza i Harosheti-Goyimu. Abisiraheli bamarira ku icumu ingabo zose za Sisera, ntiharokoka n'umwe.
17Sisera uko yagahunze yiruka agana ku ihema rya Yayeli muka Heberi w'Umukeni, kubera ko Yabini umwami w'i Hasori yari incuti y'umuryango wa Heberi. 18Nuko Yayeli ajya gusanganira Sisera aramubwira ati: “Mutware, injira witinya, ngwino mu ihema ryanjye.” Nuko Sisera yinjira mu ihema, Yayeli amworosa ikiringiti.
19Sisera aramubwira ati: “Ntiwampa utuzi two kunywa ko inyota inyishe!” Nuko Yayeli apfundura icyansi amuha amata aranywa, arongera aramworosa.
20Sisera aramubwira ati: “Ihagararire ku muryango w'ihema, maze nihagira ukubaza ati: ‘Mbese hari umuntu uri hano?’, umubwire uti: ‘Nta we!’ ”
21Sisera yari yarushye arasinzira cyane. Nuko Yayeli muka Heberi afata inyundo n'urubambo rw'ihema, aromboka arumushimangira muri nyiramivumbi rurigita mu butaka, Sisera ahita apfa. 22Muri ako kanya Baraki aba atungutse ashaka Sisera. Yayeli ajya kumusanganira aramubwira ati: “Ngwino nkwereke umuntu ushaka!” Nuko Baraki yinjirana na we, abona umurambo wa Sisera urambitse aho n'urubambo rukimushise muri nyiramivumbi.
23Uwo munsi Imana iha Abisiraheli gucogoza Yabini umwami w'Umunyakanāni, 24bakomeza kugira amaboko baramurwanya kugeza ubwo bamutsinze burundu.

Currently Selected:

Abacamanza 4: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy