YouVersion Logo
Search Icon

Amosi 3

3
1Mwa Bisiraheli mwe, bwoko bwose Uhoraho yavanye mu Misiri, nimwumve icyo abavugaho agira ati:
2“Mu mahanga yose atuye ku isi,
ni mwebwe mwenyine nahisemo,
ni yo mpamvu nzabahanira ibicumuro byanyu byose.”
Umuhanuzi agomba kumvira Uhoraho
3Mbese abantu babiri bafatanya urugendo batabanje kubisezerana?
4Mbese intare yatontomera mu ishyamba itari ku muhigo?
Ese icyana cy'intare cyo cyakankamira mu isenga nta cyo cyafashe?
5Mbese inyoni yafatwa mu mutego nta wawuteze?
Ese umutego wo wapfa gushibuka nta kiwukomye?
6Mbese impanda y'imbūzi yarangururira mu mujyi, abawutuye ntibamarwe n'ubwoba?
Ese hari icyago gitera mu mujyi atari Uhoraho ugiteje?
7Erega Nyagasani Uhoraho nta cyo akora,
atabanje kugihishurira abagaragu be b'abahanuzi!
8Intare yivuze ni nde utagira ubwoba?
Nyagasani Uhoraho avuze ni nde utahanura?
Ibihano Abanyasamariya bazahanishwa
9Nimujye Ashidodi#Ashidodi: reba 1.8 (sob). mutangarize abatuye ibigo ntamenwa byaho,
mujye no mu Misiri mutangarize abatuye ibigo ntamenwa byaho,
mubatangarize muti:
“Nimukoranire ku misozi ikikije umujyi wa Samariya#Samariya: wari umurwa mukuru w'igihugu cya Isiraheli.,
mwirebere imvururu zikaze ziwurimo,
mwirebere n'uburyo abawurimo bakandamizwa.”
10Uhoraho aravuga ati:
“Abanyasamariya nta gitunganye bakora,
ibigo ntamenwa byabo babirundamo ibyo bambura n'ibyo basahura.”
11Nyagasani Uhoraho aravuga ati:
“Umwanzi azagota igihugu cyanyu,
ibigo bikomeye byanyu azabisenya,
ibigo ntamenwa byanyu azabisahura.”
12Uhoraho avuga ku byerekeye Abisiraheli b'i Samariya, bidamararira mu ntebe no mu mariri binepa agira ati:
“Nk'uko umushumba atesha intare intama,
akayambura amaguru cyangwa agace k'ugutwi,
ni ko muri bo hazarokoka bake.”
13Nyagasani Uhoraho Imana Nyiringabo aravuga ati:
“Nimutege amatwi mwumve,
muzambere abagabo b'ibyo nzakorera abakomoka kuri Yakobo.
14Umunsi uzagera mpanire Abisiraheli ibicumuro byabo,
nzasenya intambiro z'i Beteli#i Beteli: ni ho Umwami Yerobowamu wa mbere yari yarashyize urutambiro, kugira ngo Abisiraheli batajya gusengera i Yeruzalemu. Reba 1 Bami 12.26-29.,
amahembe y'inguni z'izo ntambiro azavunagurika agwe hasi.
15Nzasenya amazu babamo mu gihe cy'imbeho,
nzasenya n'ayo babamo mu mpeshyi,
amazu atatse amahembe y'inzovu azariduka,
amazu akomeye na yo azasenyagurika.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.

Currently Selected:

Amosi 3: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy