YouVersion Logo
Search Icon

Amosi 2

2
Abamowabu
1Uhoraho aravuga ati:
“Abamowabu#Abamowabu: reba Ruti 1.1 (sob). bancumuyeho kenshi,
ni yo mpamvu ntazareka kubahana.
Nzabahanira ko batwitse amagufwa y'umwami wa Edomu,
bayahinduye ivu.
2Nzaha inkongi igihugu cya Mowabu,
nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa by'umujyi wa Keriyoti.
Hazaba induru n'urusaku rw'intambara n'urw'impanda,
Abamowabu bazashirira ku icumu.
3Nzatsemba umwami wabo,
nzamwicana n'abatware baho bose.”
Ni ko Uhoraho avuga.
Abayuda
4Uhoraho aravuga ati:
“Abayuda bancumuyeho kenshi,
ni yo mpamvu ntazareka kubahana.
Nzabahanira ko batesheje agaciro Amategeko yanjye,
ntibakurikije amateka natanze,
barayobye bakurikiza ba sekuruza,
bayobotse ibigirwamana.
5Nzaha inkongi igihugu cy'u Buyuda,
nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa bya Yeruzalemu.”
Uhoraho azahana Abisiraheli
6Uhoraho aravuga ati:
“Abisiraheli bancumuyeho kenshi,
ni yo mpamvu ntazareka kubahana.
Nzabahanira ko bagurisha intungane ngo ibe inkoreragahato#bagurisha … inkoreragahato: reba Lev 25.39-43; 2 Bami 4.1; Ezayi 50.1; Neh 5.1-5; Mt 18.25.,
bagurisha n'umukene wananiwe kwishyura inkweto!
7Bakandamiza rubanda rugufi,
barangarana abanyabyago,
umuhungu na se baryamana n'umukobwa umwe,
bityo bagatukisha izina ryanjye riziranenge.
8Bafata imyambaro y'abakene ho ingwate#imyambaro … ingwate: reba Kuv 22.25-26; Ivug 24.10-13.,
ni yo baryamaho nijoro aho batambira ibitambo,
bafatīra inzoga bakazinywera mu ngoro z'ibigirwamana byabo.
9Nyamara jyewe narabarwaniriye ntsemba Abamori.
Nubwo bareshyaga n'ibiti by'inganzamarumbu,
nubwo bari bakomeye nk'ibiti by'imishishi,
nabatsembye nk'utsemba igiti n'imbuto zacyo agiturutse mu bushorishori,
nabatsembye nk'utsemba igiti agiturutse mu mizi.
10“Mwa Bisiraheli mwe, nari narabakuye mu gihugu cya Misiri,
nabayoboye mu butayu imyaka mirongo ine,
mbageza aho mwigarurira igihugu cy'Abamori.
11Nahagurukije abahanuzi mu bahungu banyu,
nahagurukije abanaziri mu basore banyu.
Mbese si uko byagenze mwa Bisiraheli mwe?”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
12“Nyamara abanaziri mwabuhiye inzoga,
abahanuzi na bo mwababujije guhanura.
13“Dore jyewe ngiye kubahonyora,
mbahonyore nk'igare ryuzuye ibisarurwa.
14Umwirutsi ntazagera aho ahungira,
umunyambaraga azacika intege,
intwari na yo ntizacika ku icumu,
15urwanisha umuheto ntazihagararaho.
Impayamaguru ntizashobora guhunga,
ugendera ku ifarasi na we ntazabasha kurokoka,
16uwo munsi n'intwari kabuhariwe izahunga imbokoboko!”
Uko ni ko Uhoraho avuga.

Currently Selected:

Amosi 2: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy