YouVersion Logo
Search Icon

Amosi 4

4
Ibishegabo by'i Samariya bizahanwa
1Mwa Banyasamariyakazi mwe,
mwebwe mwahonjotse nk'inka z'i Bashani,
nimwumve iri jambo,
mukandamiza abanyantegenke mugapyinagaza abakene,
mubwira abagabo banyu muti:
“Nimutuzanire inzoga twinywere.”
2Nyagasani Uhoraho yarahiye ubuziranenge bwe ati:
“Dore igihe kizagera abanzi babakurubanishe inkonzo,
abasigaye bazakurubanishwa ururobo nk'amafi.
3Muzanyuzwa mu byuho by'inkuta z'umujyi,
buri wese muri mwe anyuzwe mu cyuho kimuri imbere,
imirambo yanyu izajugunywa i Herumoni.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
Abisiraheli banze kugarukira Uhoraho
4“Mwa Bisiraheli mwe, nimujye i Beteli#Beteli: reba 3.14 (sob). mucumure,
mujye n'i Gilugali#i Gilugali: bajyagayo kuhasengera. Reba Yoz 4.17-24. mugwize ibicumuro byanyu,
bukeye bwaho mu gitondo mutambe ibitambo,
mutange na kimwe cya cumi ku munsi wa gatatu.
5Muture ibitambo hamwe n'imigati isembuwe,
murate amaturo y'ubushake mwatanze.
Koko ni byo bibashimisha, mwa Bisiraheli mwe!”
Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga.
6“Mu mijyi yanyu yose nabateje gusonza,
aho mutuye hose nabateje inzara,
nyamara ntimwigeze mungarukira.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
7“Ni nanjye wabimye imvura,
hari hasigaye amezi atatu ngo musarure.
Mu mujyi umwe nagushije imvura,
mu wundi sinayigusha.
Umurima umwe waguyemo imvura ubutaka burasoma,
undi ntiyawugwamo ubutaka burakakara.
8Abantu baturutse mu mijyi itari imwe,
baradogadoga bajya mu wundi mujyi gushaka amazi yo kunywa,
ntibahabonye abamara inyota,
nyamara ntimwigeze mungarukira.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
9“Ibihingwa byanyu nabiteje kuma no kubora,
inzige zatsembye imirima yanyu n'imizabibu yanyu,
zatsembye n'imitini yanyu n'iminzenze yanyu,
nyamara ntimwigeze mungarukira.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
10“Nabateje ibyorezo nk'ibyo nateje Abanyamisiri#ibyorezo … Abanyamisiri: reba Kuv 7–11.,
abasore banyu narabaretse bashirira ku rugamba,
amafarasi yanyu narayaretse ajyanwa ho iminyago,
nabateje umunuko w'intumbi mu nkambi zanyu,
nyamara ntimwigeze mungarukira.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
11“Narimbuye bamwe muri mwe,
nabagenje nk'ab'i Sodoma n'i Gomora#Sodoma … Gomora: reba Intang 19.24-25.,
mwebwe mwarokotse nk'urukwi rurokotse umuriro,
nyamara ntimwigeze mungarukira.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
12“None mwa Bisiraheli mwe, ngiye kubahana,
mwa Bisiraheli mwe,
nimwitegure tuzabonana,
ndi Imana yanyu.”
13Koko ni yo yahanze imisozi,
ni yo yaremye umuyaga,
ni na yo ihishurira umuntu imigambi yayo,
ni yo ihindura umucyo umwijima,
ni yo itambagira impinga z'imisozi,
izina ryayo ni Uhoraho Imana Nyiringabo.

Currently Selected:

Amosi 4: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy