YouVersion Logo
Search Icon

Rusi 2

2
Rusi ahumba mu mirima ya Bowazi, amugirira neza
1Nuko Nawomi yari afite mwene wabo w'umugabo we, umuntu ukomeye w'umutunzi wo mu muryango wa Elimeleki, witwaga Bowazi. 2#Lewi 19.9-10; Guteg 24.19 Rusi Umumowabukazi abwira Nawomi ati “Reka njye mu mirima mpumbe imyaka, nkurikiye uwo ndi bugirireho umugisha.”
Aramusubiza ati “Genda mukobwa wanjye.” 3Aragenda ahumba mu mirima akurikiye abasaruzi. Umurima yagezemo wari uwa Bowazi wo mu muryango wa Elimeleki, ariko yari atabizi.
4Bowazi ava i Betelehemu, araza asuhuza abasaruzi ati “Uwiteka abane namwe.”
Na bo baramusubiza bati “Uwiteka aguhe umugisha.” 5Maze Bowazi abaza umusaruzi ati “Uyu mukobwa ni uwa nde?”
6Umusaruzi aramusubiza ati “Ni wa Mumowabukazi wagarukanye na Nawomi avuye mu gihugu cy'i Mowabu, 7yambwiye ati ‘Ndakwinginze, emera ko mpumba nkurikiye abasaruzi hagati y'imiganda.’ Nuko araza, yahereye mu gitondo n'ubu keretse akanya gatoya yinjiye mu nzu.”
8Maze Bowazi abwira Rusi ati “Urumva mukobwa wanjye? Ntukajye ujya mu murima w'undi kandi ntuve hano, ahubwo ujye uba bugufi bw'abaja banjye. 9Uhange amaso ku murima basaruramo ubakurikire. Ntiwumvise ko ntegetse abahungu ko batazakwakura? Kandi uko ugize inyota ujye ujya ku bibindi, unywe ku yo abahungu bavomye.”
10Rusi yikubita hasi yubamye aramubaza ati “Ni iki gitumye nkugiriraho umugisha, ko unyitayeho kandi ndi umunyamahanga?”
11Bowazi aramusubiza ati “Bansobanuriye neza ibyo wagiriye nyokobukwe byose uhereye aho umugabo wawe yapfiriye, kandi yuko wasize so na nyoko n'igihugu wavukiyemo ukaza mu bwoko utari uzi. 12Uwiteka akwiture ibyo wakoze, ugororerwe ingororano itagabanije n'Uwiteka Imana y'Abisirayeli, wahungiye munsi y'amababa yayo.”
13Aramubwira ati “Nkugirireho umugisha Databuja, kuko umaze umubabaro ukabwira umuja wawe neza, nubwo ndahwanye n'umwe mu baja bawe.”
14Igihe cyo kurya gisohoye Bowazi aramubwira ati “Ngwino urye umutsima, ukoze intore yawe muri vino#vino yengwa mu mbuto zitwa inzabibu. isharira.” Yicarana n'abasaruzi, bamuha impeke zikaranze arazirya arahaga, arasigaza. 15Ahagurutse guhumba, Bowazi ategeka abahungu be ati “Ahumbe no hagati y'imiba ntimumucyahe. 16Kandi mumusohorere zimwe mu miganda muzisige azihumbe, ntimumuhane.”
17Nuko ahumba muri uwo murima ageza nimugoroba, ahura izo yahumbye ziba incuro imwe n'umucagate bya sayiri. 18Arazikorera ajya mu mudugudu. Nyirabukwe abona izo yahumbye, kandi akura mu gikondorero ibyo yashigaje arabimuha. 19Nyirabukwe aramubaza ati “Wahumbye mu kwa nde uyu munsi? Wakoze he? Hahiriwe uwakwitayeho!”
Asobanurira nyirabukwe nyir'umurima yakorereyemo, aramubwira ati “Nyir'umurima nakozemo uyu munsi yitwa Bowazi.”
20 # Lewi 25.25 Nawomi abwira umukazana we ati “Uwo mugabo ahiriwe ku Uwiteka, utarorereye kugirira neza abakiriho na ba nyakwigendera.” Nawomi arongera aramubwira ati “Uwo mugabo ni mwene wacu wa bugufi, umwe mu bacunguzi bacu.”
21Rusi Umumowabukazi aramubwira ati “Ni koko yambwiye ati ‘Ujye ugumana n'abahungu banjye ugeze aho bazarangiriza umusaruro wanjye wose.’ ”
22Nawomi abwira Rusi umukazana we ati “Mukobwa wanjye, ni byiza kujyana n'abaja be, be kugusanga mu murima w'undi.” 23Nuko akajya aguma bugufi bw'abaja ba Bowazi, akajya ahumba ageza aho barangirije gusarura sayiri n'ingano, kandi abana na nyirabukwe.

Currently Selected:

Rusi 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy