YouVersion Logo
Search Icon

Rusi 3

3
Rusi ajya ku mbuga ya Bowazi, amusaba kumuhungura
1Nawomi nyirabukwe abwira Rusi ati “Mukobwa wanjye, sinagushakira uburuhukiro kugira ngo ugubwe neza? 2Ntihariho Bowazi mwene wacu, wabanaga n'abaja be? Dore iri joro aragosoreza sayiri ku mbuga bahuriraho. 3Nuko wiyuhagire wihezure, wambare umanuke ujye ku mbuga, ariko ntumwimenyetseho atararangiza kurya no kunywa. 4Kandi naryama witegereze aho aryamye, umwegere worosore ibirenge bye uryame, hanyuma arakubwira icyo uri bukore.”
5Aramusubiza ati “Ibyo umbwiye byose ndabikora.”
6Aramanuka ajya ku mbuga, abigenza uko nyirabukwe yamutegetse. 7Bowazi amaze kurya no kunywa, umutima we unezerewe, ajya kuryama iruhande rw'ikirundo cy'imyaka. Undi aza yomboka, yorosora ibirenge bye araryama. 8Mu gicuku uwo mugabo arashiguka, areguka abona umugore uryamye ku birenge bye. 9Aramubaza ati “Uri nde?”
Aramusubiza ati “Ndi umuja wawe Rusi. Worose umuja wawe umwambaro wawe, kuko uri umucunguzi wacu.”
10Aramusubiza ati “Uhiriwe ku Uwiteka mukobwa wanjye, ineza werekanye none iruta iyo werekanye ubwa mbere, kuko utashatse abasore naho baba abakene cyangwa abatunzi. 11None mukobwa wanjye witinya, ndakugirira ibyo uvuze byose, kuko abanyarukiko bose b'ubwoko bwanjye bazi yuko uri umugore utunganye. 12#Rusi 2.20 Ni ukuri koko ndi umucunguzi wanyu, ariko hariho undi undusha kuba umucunguzi wa bugufi. 13Rara hano iri joro, kandi mu gitondo nagukorera ibikwiriye umucunguzi, bizaba byiza azabigukorere. Ariko niyanga kubigukorera, ndahiye Uwiteka Uhoraho yuko ubwanjye nzagukorera ibikwiriye umucunguzi, ryama bucye.”
14Aryama ku birenge bye ageza mu rubungabungo, abyuka hataragera igihe umuntu abasha kwitegereza undi, kuko yagiraga ngo “Bye kumenyekana yuko uwo mugore yaje ku mbuga.” 15Aramubwira ati “Zana umwenda witeye uwufate.” Arawufata amugereraho incuro esheshatu za sayiri, arazimukorera ajya mu mudugudu. 16Ageze aho nyirabukwe ari aramubaza ati “Mbega ni wowe mukobwa wanjye?”
Rusi amubwira ibyo uwo mugabo yamugiriye byose. 17Ati “Izi ncuro za sayiri uko ari esheshatu ni we wazimpaye, kuko yambwiye ati ‘Ntiwasubira kuri nyokobukwe ari nta cyo ufite.’ ”
18Nawomi aramubwira ati “Mukobwa wanjye, iyicarire ugeze aho uri bumenyere amaherezo yabyo, kuko uwo mugabo atari buruhuke atararangiza ibyo.”

Currently Selected:

Rusi 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy