YouVersion Logo
Search Icon

Rusi 1

1
Elimeleki na Nawomi basuhukira i Mowabu
1Mu minsi y'abacamanza inzara yateye mu gihugu. Nuko umugabo w'i Betelehemu y'i Buyuda asuhukira mu gihugu cy'i Mowabu, we n'umugore we n'abahungu be bombi. 2Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we yitwaga Nawomi, n'abahungu be bombi umwe yitwaga Mahaloni, undi yitwaga Kiliyoni. Bari Abanyefurata b'i Betelehemu y'i Buyuda. Bagera mu gihugu cy'i Mowabu baturayo. 3Elimeleki umugabo wa Nawomi arapfa, asigirana abahungu be bombi. 4Barongora Abamowabukazi, umwe yitwaga Orupa, undi yitwaga Rusi, bamarayo imyaka nk'icumi. 5Maze Mahaloni na Kiliyoni bombi barapfa. Uwo mugore yapfushije umugabo we n'abana be bombi.
Rusi yanga gusiga nyirabukwe
6Bukeye ahagurukana n'abakazana be kugira ngo ave mu gihugu cy'i Mowabu, asubira iwabo kuko yari yumviye mu gihugu cy'i Mowabu yuko Uwiteka yagendereye ubwoko bwe, akabaha ibyokurya. 7Ava aho yari ari hamwe n'abakazana be bombi, aboneza inzira isubira mu gihugu cya Yuda. 8Nawomi abwira abakazana be ati “Nimugende musubire mu mazu ya ba nyoko, Uwiteka abagirire neza nk'uko mwayigiriye ba nyakwigendera nanjye. 9Uwiteka abahe mwembi kubona uburuhukiro mu mazu y'abagabo banyu.”
Arabasoma, batera hejuru bararira. 10Baramusubiza bati “Oya, ahubwo tuzasubirana nawe mu bwoko bwanyu.”
11Nawomi arababwira ati “Bakobwa banjye, nimusubireyo. Ni iki kibashakisha kujyana nanjye? Hari abandi bana mfite mu nda ngo bazabe abagabo banyu? 12Bakobwa banjye, nimwigendere musubireyo, kuko ndenze urucyuriro. Navuga nti ‘Ndabyiringiye’, ndetse naho nabona umugabo iri joro, nkazabyara abahungu, 13ibyo byatuma mubarindira kugeza aho bazakurira? Ibyo byatuma mudashaka abagabo? Bye kuba bityo bakobwa banjye, kuko mbababarira cyane. Erega Uwiteka yabanguriye ukuboko kundwanya!”
14Barongera batera hejuru bararira, Orupa asoma nyirabukwe, Rusi we amubaho akaramata. 15Nawomi aravuga ati “Dore muka mugabo wanyu asubiye mu bwoko bwabo no ku mana ye, nawe usubireyo ukurikire muka mugabo wanyu.”
16Rusi aramusubiza ati “Winyinginga kugusiga, no gusubirayo ngo ne kugukurikira, kuko aho uzajya ari ho nzajya, kandi aho uzarara ari ho nzarara. Ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye, 17aho uzagwa ni ho nzagwa bahampambe. Nihagira ikizantandukanya nawe atari urupfu, Uwiteka azabimpore, ndetse bikabije.”
18Abonye yuko amaramaje kujyana na we, arorera kubimubwira.
19Nuko bombi barajyana bagerana i Betelehemu. Bagezeyo, abo mu mudugudu bose bahagarikwa imitima na bo, abagore barabazanya bati “Uyu ni Nawomi se?”
20Arabasubiza ati “Ntimukanyite Nawomi, ahubwo mujye munyita Mara#Mara risobanura ngo, Ushaririwe., kuko Uwiteka yangiriye ibisharira cyane. 21Navuye ino nuzuye, Uwiteka angaruye iwacu nareyereye. Munyitira iki Nawomi#Nawomi risobanura ngo, Umunyagikundiro. ubwo Uwiteka yanshinje, Ishoborabyose yambabaje?”
22Nuko Nawomi agarukana na Rusi Umumowabukazi umukazana we, baturutse mu gihugu cy'i Mowabu, bagera i Betelehemu batangiye gusarura sayiri.#sayiri ni imyaka isa n'ingano.

Currently Selected:

Rusi 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy