YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 12

12
Abefurayimu bagirira ishyari Abanyagaleyadi, bararwana
1Abefurayimu baraterana bajya ikasikazi bazimuza Yefuta bati “Ni iki cyatumye ujya kurwana n'Abamoni ntudutabaze? Tuzagutwikira mu nzu.”
2Yefuta arabasubiza ati “Jye n'abantu banjye twari tugihigirana cyane n'Abamoni, ndabatabaza ntimwankiza amaboko yabo. 3Maze mbonye ko mutakinkijije mperako mpara amagara yanjye, ndambuka ntera Abamoni, Uwiteka arabangabiza. None ni iki gitumye muntera kundwanya?” 4Nuko Yefuta ateranya ingabo zose z'i Galeyadi, barwana n'Abefurayimu. Abanyagaleyadi barabica, kuko babacyuriye ngo “Mwa Banyagaleyadi mwe, muri abacitse mwavuye mu muryango wa Efurayimu no mu wa Manase.” 5Abanyagaleyadi baherako bategera Abefurayimu mu byambu bya Yorodani, maze impunzi yose ya Efurayimu yahagera ikabasaba ngo yambuke, bakayibaza bati “Uri Umwefurayimu?” Yabasubiza ati “Oya”, 6bakayibwira bati “Ngaho vuga ‘Shiboleti.’ ” Na yo ikavuga iti “Siboleti” kuko idashobora kurishyitsa neza, bagaherako bakayifata, bakayīcira muri ibyo byambu bya Yorodani. Icyo gihe hapfa Abefurayimu inzovu enye n'ibihumbi bibiri.
7Nuko Yefuta amara imyaka itandatu ari umucamanza w'Abisirayeli. Maze Yefuta Umugileyadi arapfa, bamuhamba mu mudugudu umwe w'i Galeyadi.
8Nuko akurikirwa na Ibusani w'i Betelehemu, aba umucamanza wa Isirayeli. 9Yari afite abahungu mirongo itatu n'abakobwa mirongo itatu yashyingiye mu kindi gihugu, kandi atumirira abahungu be abakobwa mirongo itatu arababashyingira. Ibusani amara imyaka irindwi ari umucamanza wa Isirayeli. 10Nuko Ibusani arapfa bamuhamba i Betelehemu.
11Akurikirwa na Eloni w'Umuzebuluni aba umucamanza wa Isirayeli, amara imyaka icumi abacira imanza. 12Nuko Eloni w'Umuzebuluni arapfa, bamuhamba kuri Ayaloni mu gihugu cya Zebuluni.
13Akurikirwa na Abudoni mwene Hileli w'Umunyapiratoni, aba umucamanza wa Isirayeli. 14Kandi yari afite abahungu mirongo ine n'abuzukuru mirongo itatu bagendera ku byana by'indogobe mirongo irindwi, amara imyaka munani ari umucamanza wa Isirayeli. 15Nuko Abudoni mwene Hileli w'Umunyapiratoni arapfa, bamuhamba i Piratoni mu gihugu cya Efurayimu. Ni cyo gihugu cy'imisozi miremire y'Abamaleki.

Currently Selected:

Abacamanza 12: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy